Raymonde na Lucienne Wattelade kuri ubu bazwi nk’impanga zikuze ku isi kurusha izindi nkuko byemezwa na Guiness World Records, bagize icyo batangaza ku buzima bwabo…
Raymonde na Lucienne, bahoze mu ikipe y’imikino ngororangingo y’Ubufaransa mu myaka ya za 30, ndetse na nubu bakaba bakibasha kubyina aho batuye i Saint-Georges-de-Didonne mu burengerazuba bw’amajyepfo y’Ubufaransa.
Aba bombi bakaba bamaze imyaka itanu babana mu nzu imwe aho bakunda kuba binywera Pastis kuri Raymonde na Whisky kuri Lucienne. Tariki 23 Nzeli 1912 nibwo babonye izuba, bombi hamwe bakaba barashyingiwe inshuro enye, babyara abana bane, bagira abuzukuru barindwi n’abuzukuruza cumi na batatu. Raymonde yakoreye komisiyo ishinzwe nuclear energy y’igihugu cy’Ubufaransa naho Lucienne akaba yari umugore wo mu rugo.
Raymonde na Lucienne ku munsi bizihijeho isabukuru y'imyaka 98.
Babajijwe ikintu cyabababaje cyane mu buzima, basubije ko ari kubona se agenda agiye mu ntambara ya mbere y’isi nyina wabo agasigara arira. Ariko ngo kuri bo ntacyo bikimaze,
“Tubaho ibya none, ntacyo bimaze gutekereza ibyahise cyangwa ibizaza, mu mitwe yacu turacyafite imyaka 20 y’amavuko” ni ibyavuzwe na Lucienne urushwa na Raymonde iminota 10.
Izi mpanga zatangaje ibanga ryo kuramba kwabo ko ari uko bahorana ibyishimo bagahora baseka bakaba bameze gutya kuva ari abana, bongeyeho ko iyo udaseka nturamba.
Fabrice KWIZERA.