Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Nyungwe: Umuturage w’inyangamugayo yatoye amafaranga ya mukerarugendo arayamusubiza.


posted on Sep , 25 2010 at 12H 49min 47 sec viewed 9012 times



Umwe mu bashinzwe umutekano w’abasura parike ya Nyungwe iherereye mu karere ka Rusizi ho mu ntara y’Uburengerazuba witwa Habimana Jean Pierre, yagaragaje ubunyangamugayo ubwo yatoraga ikofi yari yatawe n’umukerarugendo akayimusubiza nta kintu akuyemo.

Amakuru dukesha ORINFOR avuga ko iyo kofi yarimo akayabo k’ibihumbi umunani by’amadolari y’amanyamerika, akaba akabakaba miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu Habimana wayatoye akaba asanzwe akorera sosiyete Intersec ikora akazi ko gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Malik Rajab, umwe mu bayobozi ba hotel uyu mukerarugendo wari wataye ikofi yabagamo, yatangajwe cyane n’icyo gikorwa cya Habimana, anavuga ko ubunyangamugayo nkubwo bwagakwiye kuranga abanyarwanda. Yakomeje avuga ko mu gihe umukiliya yarimo ashaka uburyo yatumaho andi mafaranga agomba kumutunga, aribwo Habimana yahasesekaye azanye ayo bari babuze.

Ubuyobozi bw’iyo hoteli bukaba bwiteguye gushakira igihembo Habimana cyo kumushimira kuba ari inyangamugayo.

Fabrice KWIZERA.
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Yitabye imana amaze imyaka 52 yose mu bitaro
 
gasabo: zimwe mu nsengero zikorerwamo na reception z 'amakwe!
 
Ingurube zo kwa nyirangarama zisigaye zifite umu dj!
 
Robert g. edwards wavumbuye fécondation in vitro yahawe prix nobel y’ubuganga
 
Kunywa vin nke ku mugore utwite nta kibazo byaba bitera umwana atwite
 
Afurika y 'epfo: charlie, inguge yamamaye cyane kubera ukuntu yatumuraga agatabi yashizemo umwuka
 
U burusiya: vladimir poutine yategetse abaminisitiri be kureka itabi
 
Ubwo yageragezaga gutoroka, umukobwa yatengushywe n 'ipantaro irahagama yambara ukuri
 
Amoko agera ku 20.000 y’ibinyabuzima biba mu mazi yaravumbuwe
 
Ikirwa cya okinawa cyahuye n’umutingito
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by DJ.KUKKU Posted 20 hr 38 min ago

THIS IS A GOOD MAN

0
bad good




 
by vmukamageza Posted 2 days 18 hr ago

Uyu ni umugabo uzi ukuri kurya ibyubusa ntacyo byakumarira none se ko yashoboraga kuyarya akazafatwa agahabwa ibihano birenze kuzakorera aye byo byari kumumarira iki gusa njye ndemeza ko iyarimuhaye ntacyo azayiburana izamuha n 'ibindi byinshi binyuze mukuri bye agenewe bitari ibyabandi atoye.Njye ndamushimiye gusa nakomeze arinde ategereje igihe azahererwa ibye ,kandi ndasaba ubuyobozi kumushimira kuko yahesheje igihugu n 'abagituye agaciro mu nmahanga aho uri mukerarugendo aturuka ndacyeka atazagenda avuga u Rwanda nabi.

0
bad good




 
by Mushema2002 Posted 2010-10-03 19:14:31

Eh he! Sha kabisa uri umuzamu mwiza, but don 't wait for da second chance,kuko t 'a maudit ta vie.

+1
bad good




 
by bikinokibwa Posted 2010-10-02 11:20:24

nimundebere koko abayobozi b 'ejo hazaza dufite? abantu bashishikajwe no kurya utwabandi batavunikiye!!!! uriyya muzamu uwamugira umuyobozi ngo urebe ko kinyamakarra idatera imbere!! yajya aha buri wese icyo agenewe! ariko mwe muvuga ko yari kuyakoma umufuka, uwabaha kuba abayobozi wasanga igihugu cyose cyarwaje bwaki!!! mwajya muyora mwishyirira mu mufuka!!!

0
bad good




 
by nkotanyi.francis Posted 2010-10-01 06:11:51

jye Habimana ndabona ataramenye ko ari cash kubera turiya tu notes niduto twamenereye ibi byacu byarutura.sha mwimuseka ntabwo yamenye ko ari idorali basha.

0
bad good




 
by queens1 Posted 2010-10-01 03:25:22

ntangajwe cyane na comments zimwe nsomye hano! muri uru Rwanda turacyafite abantu bishimira ibyago by 'abandi?abantu banezezwa no kurya ibyo batakoreye?abantu bagaya abakoze neza?nkayoberwa impamvu tudatera imbere! Rata uyu mugabo yabaye inyangamugayo,kandi ntazabura kubishimirwa!Abayobozi b 'uru rubuga na bo bakwiye kujya bagenzura mwene izi comments kuko hari izishobora gukurura umwuka mubi mu bandi basomyi. Dukomeze ubutwari n 'ubunyangamugayo byarangaga ba sogokuru.

0
bad good




 
by Unknown Posted 2010-09-29 06:55:45

Yewe wamugabowe urumukristo,urinyangamugayo,urindakemwa,yooo Imana iguhe umugisha.kdi umenyeko nubwo arubutumwa wavuze.abaguseka bihane gukunda umugayo mu Izina rya Yesu

0
bad good




 
by n.cade2020 Posted 2010-09-29 03:06:40

weeee sha ntabyawe kabisa IMANA kubona iguha umugisha ukawanga sha ahabwo wowe wavumwe kabisa ntuzapfa ugize nicyo ubona sha uri ikigoryi pe ahubwo baracyajijura

0
bad good




 
by umuornella05 Posted 2010-09-29 02:58:46

yayayayayayayaa!!! ubwose nkuwo ni uwahe kweri? azahite akurikira uwo muzungu bajyane kuko injiji nkizo ntazo dushaka!! yebaba weeeeeeeee!! ubwose arabona Imana izongera kumuha vuba?Igihugu kiracyajijura kabisa!

0
bad good




 
by bucyivahumwe Posted 2010-09-28 12:09:12

smiley Habimana komereza aho! les biens mal acquis ne profitent jamais!, gusa nyine ubwo uzakomeza wibere umuzamu mpaka! smiley

0
bad good




 
by Kagelie Posted 2010-09-28 09:36:45

Ari we munyumvire namwe! Uyu yaravumwe pe umugisha wari umuyobeyeho arangije arawukatira! Buriya azategereza Yesu agarutse naho azahera ari umuzamu.

0
bad good




 
by sasaa Posted 2010-09-28 03:28:20

Sha kiriya gihungu ntikizapfa gikize kabisa nonese wibwira ko Imana itanga mu buhe buryo bariya yari ibagabanirije ho duke itumuhaye nawe ati reka nerekane ko ndi umukozi mwiza wakora neza, wakora nabi bazakwirukana urabeshya

0
bad good




 
by Unknown Posted 2010-09-27 13:48:26

cyakora tuvugishije ukuri ibi byashobora bacye .uyu mugabo wato ye ibihumbi 8 byamadorari yarangiza akayasubiza,ashobora kuba atazi amadorari icyaricyo cg se akaba arumukristu ugeze kumusaraba.ninyangamugayo nyayo pe.

0
bad good




 
by Unknown Posted 2010-09-26 23:27:22

yewe najye ndagira ngo mbanze nshimire uriya mugira neza kuko ya hesheje ishema abanyarwanda bose ,nukuri ndagira ngo umuntu wese yumve ko uriya musore yakoze igikorwa gishimishije,kandi nawe numva ntakundi wabigenza kuko kurya ibyubusa ntacyo byakumarira

0
bad good




 
by Unknown Posted 2010-09-26 14:29:29

Ariko se bikino wowe uba uvuga iki? kuki usererezanya ku rubuga?Njyewe ko mba nta guserereje ko iwanyu bibaga ibitoki by 'abandi?Wowe kuki utinyuka ukavuga ngo umuntu ni Mayibobo? Wowe se ucuruza imigati wanze gucuruza mu mangazini?Turabazi sha!!Uriya muntu yavuze ukuri.

0
bad good




 
by bikinokibwa Posted 2010-09-26 12:26:15

abarimo bagaya uwo muzamu bose baragaragaza uburere bubi bahawe!! birababaje kubona abantu nkamwe mubasha kugera kuri internet murangwa no kuba mwakorakora utwabandi!!! ubundi umuntu intellectuel/intellectual arangwa no kwiyubaha no kubaha iby 'abandi!! niba rero mwumva mwe muyatoye mwayagumana, byaba byiza mugiye kwa rubangura n 'ahandi nkaho mukajya mwirirwa muhamagara ngo gikondo nyenyeri gikondo nyenyeri cyangwa mukajya za nyabugogo mukajya mwirirwa muhamagara ngo kwa rubanguraaaaaa

muri mayibobo ntimuzagaruke hano ku rubuga!!

-1
bad good




 
by mico.dex1 Posted 2010-09-26 11:55:12

mana yajye ujye ureba ibiba muri yisi pe abakene bararira abakire bakojyezwa nubundi niyaremewe kuba umukire

0
bad good




 
by KALISA Posted 2010-09-26 07:59:22

IMANA IGUHE UMUGISHA NAHO MWE MUMUTUKA NTIMUKIFUZE ARIYA AHO KUGUKURA MUBUTINDI YASHOBORA KUBUKURAGA N ABUZUKURU BAWE,N UBUVIVI GUSA NDASABA UBUYOBOZI N IMANA BAZAMUHEMBE ARABIKWIYE

0
bad good




 
by doupi Posted 2010-09-26 05:02:00

Umvumo wo kuutagira ukuri no gukiranuka niwo utuma tudatera imbere...ibi bigaragarira mubantu batanga comments hano badashobora gushima uyu mugabo w intwari ahubwo bakamwita ikigoryi.Ntimukagaye umurimo kuko nubuzamu bwe Imana ibumwubahira kuko yazagera kumugambi we abereyeho mw isi akora kariya kazi, akazaba umugabo nkuko ari, kandi akazabyara agakuza intwari nkawe. Mwibwira se ko ababyeyi babayobozi dufite uyu munsi bari aba millionaires?oya..bari abagabo baciye bugufi nka Habimana aliko b inyangmugayo. Uyu mugabo yakoze igikorwa gihesha ishema igihugu kurusha iyo amavubi yagiye hanze agatsindwa. Akayabo Ferwafa iyatangaho mugahe Habimana kuko azinjiza menshi muri tourism kubwa kiriya gikorwa.
Imana iguhe umugisha Habimana

0
bad good




 
by yashanise Posted 2010-09-25 14:22:12

yeweyeweyeweyewe uuuhhuuhhuuuu uri ikigoryi gusa..puuuu
ibaze ngo million zingapi??????/??

0
bad good




 
by Unknown Posted 2010-09-25 09:36:52

Sha Habimana ntuzongere kunsomera ku icupa,kuko ubugoryi nkubwo njyewe sinabwihanganira .Ntuzibeshye ngo wongere ukurure umunwa! Kajye Zaire n 'amaguru!

+1
bad good




 
by Unknown Posted 2010-09-25 09:30:11

Ayayayayaaa!!Ye baba weeeeeee!! si narinzi ko ibigoryi nk 'ibyo bikibaho, ariko se nkuwo hari ikindi azabaza IMANA? Hari icyo itamukoreye! Njyewe nzayibera umuhamya ! Ntazongere kwifuza nawe azasaza ari umuzamu!

0
bad good




 
by ana Posted 2010-09-25 05:38:09

Imana ihe umugisha uyu mugabo.Ubnyangamugayo ko ntacyo butwaye abantu tubwangira iki ariko?

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Bometse umwana ku gikuta baramufotora
 
U bubiligi: nk 'uko yari yabyisabiye, bamuhambanye amabirika y 'inzoga
 
Icyobo cya météorite cyavumbuwe hifashishijwe google earth
 
Barack obama ari gufata amasomo mu njyana ya hip hop
 
Isimbi, umunyarwandakazi w’imyaka 5 yangiwe kwinjira muri australia
 
Usa: yizihije isabukuru y’imyaka 114 amaze avutse
 
Ubuhinde: inzoka nini yasanzwe mu byumba by’abakinnyi, abaserukiye u rwanda baraninubira umwanda
 
Usa: umukecuru yivuganye abuzukuru be babiri n’umukwe we, nawe ntiyirebera izuba
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com