Kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Seattle muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umukecuru yikoze mu nda ahitana abuzukuru be babiri n’umukwe we, nawe ahita yiyahura.
Ngo abandi buzukuru bahise bahunga ubwo uyu mukecuru yatangiraga gukora iryo bara, nk’uko amakuru dukesha Seattle Times Newspaper akomeza abivuga.
Uwo mukecuru wo hagati niwe wahitanye abamukikije
Abapolisi ngo bakomeje gushakisha impamvu yaba yateye uwo mukecuru kwihekura bene ako kageni dore ko ngo yahitanye babiri mu buzukuru be, naho umukobwa we Thyda Herm n’umugabo we Chean Harmohan nabo abahata amasasu abagira intere ariko ntibapfa. Gusa ngo abana babo Jenifer w’imyaka 17 na Melina w’imyaka 14 ntibabashije kurokoka.
Umugore yarihekuye, ateragura umwana we w’uruhinja umukasi
Muri iki cyumweru mu mujyi wa Loiret hatangiye urubanza rw’umubyeyi gito w’imyaka 29 wahangaye guteragura umukasi umwana yari amaze kubyara akamuhitana.
Tariki ya 13 Ugushyingo 2006 nibwo umubyeyi witwa Sophie Abraham yibarutse umwana w’umuhungu hanyuma akamuteragura umukasi akamuhitana. Nk’uko amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abafaransa akomeza abivuga, ngo nyuma y’iperereza ryakozwe baje gusanga ngo uwo mubyeyi atarashaka umwana, bityo ngo amaze gusama abihisha umugabo we.
Umunsi wa mbere w’urubanza waranzwe no gusuzuma uyu mugore ngo harebwe niba ari muzima mu mutwe, baza gusanga ahubwo ari mutaraga dore ko anakora n’akazi k’ubujyanama mu ishuri ryisumbuye. Yabivuze muri aya magambo: “Byanteye isoni gusanga narasamye, ndetse nkibaza n’uburyo nzarera uwo mwana. Nahisemo kumufata ndamuniga ndetse mutera n’umukasi ngo ndebe ko yanogoka.”
Biteganyijwe ko urubanza rwe rurasomwa ku wa gatatu w’icyumweru gitaha, yahamwa n’ibyaha aregwa agahanishwa igihano cyo gufungwa burundu nk’uko amategeko yo muri icyo gihugu abiteganya.
SHABA Erick Bill