Ubuhinde: Inzoka nini yasanzwe mu byumba by’abakinnyi, abaserukiye u Rwanda baraninubira umwanda
posted on Sep , 27 2010 at 11H 18min 34 sec viewed 9657 times
Mu gihe igihugu cy’Ubuhinde cyatsindiraga kwakira imikino izahuza ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu byakoronijwe n’Ubwongereza(Commnwealth) bahawe iminsi ntarengwa yo kuba batunganije ahazabera iyo mikino.
Ubu noneho mu gihe amakipe yose y’ibihugu n'u Rwanda rurimo yamaze kuhagera, dore ko yahageze kuri iki cyumweru kuko imikino izaba hagati y’amatariki 3-14 Ukwakira, umwanda ni mwinshi cyane kurusha uko babikekaga. Agashya kandi ngo ni uko basanze inzoka yiryamiye muri kimwe mu byumba by’abakinnyi.
Nkuko amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’u Rwanda RNA abivuga, ngo u Rwanda narwo rurinubira umwanda wagaragaye aho bacumbitse ndetse amakipe amwe n’amwe aravuga ko aratangira gutaha igihe ababishinzwe baraba bataragira icyo babikoraho. Ngo kuri uyu wa gatandatu, William Nkurunziza, uyoboye itsinda ry’abakinnyi bahagarariye u Rwanda, yashakaga kubonana n’abashinzwe icyo gikorwa, aho ngo yinubiraga cyane umwanda basanze mu byumba byabo.
Twabamenyesha ko nubwo ababishinzwe barahura bagafata icyemezo uyu munsi, bamaze imyaka igera kuri 7 bazi ko bazakira iyo mikino. Kandi muri iyo myaka yose bagiye bahabwa inshuro nyinshi umunsi ntarengwa wo kuba batunganije ahazabera iyo mikino.
SHABA Erick Bill
|