USA: Yizihije isabukuru y’imyaka 114 amaze avutse
posted on Sep , 27 2010 at 16H 35min 35 sec viewed 4684 times
Montana muri USA umugabo aherutse gukoresha isabukuru nk’umuntu wa mbere waba ushaje ku isi ndetse anageza ijambo ku bari bateraniye aho ngaho bamuririmbira Happy Birthday.
Uyu musaza wagize ibirori by’amavuko ye yitwa Walter Breuning, akaba afite imyaka 114 y’amavuko kuko yavutse ku itariki ya 21 Nzeli 1896 mu ntara ya Minnesota n’ubwo yaje kwimukira ahitwa Montana mu mwaka w’1919 kubera impamvu z’akazi ko gukora muri gahunda zijyanye na Gari ya moshi mu gihe cy’imyaka 50 yose. Yaje gukundana n’inkumi yitwaga Agnes barabana, ariko aza kwitaba Imana mu mwaka w’1957.
Uyu mugabo w’imyaka 114 ubwo yakoresha umunsi mukuru wo kwibuka yari yatumiye abantu benshi barimo abakecuru, abasazasaza ndetse n’abahagarariye igitabo cyandikwamo ibintu bidasanzwe cya Guiness de Records cyandikirwa mu Bwongereza. Icyatangaje abantu mu ijambo ni uko yagize ati " ivumburwa rya mudasobwa ryazanye akaga ku isi." Impamvu yavuze aya magambo ngo ni uko computer imaze kugera mu kigo yakoragamo bamwirukanye ku kazi kimwe n’abandi bagenzi be. N’ubwo bwose uyu musaza yavuze aya magambo agerekaho ati " burya impinduka yose ni nziza."
Uyu mugabo yakoresheje umunsi mukuru w’amavuko nk’umuntu uzwi ukuze ku isi akaba yibera mu kigo kirera abasaza n’abakecuru rukukuri muri Montana.
Barazira ko bibye utwenda kwa muganga
I Paris mu gihugu cy’u Bufaransa umugabo n’umugore barashinjwa kugira utuboko tureture, bakaba baragiriye ibyo bikorwa mu nzu nsanganyabarwayi iri muri uwo murwa mukuru.
Mu kwezi kwa Nyakanga ubuyobozi bw’ibi bitaro bwasanze bwaribwe amapaki 316 y’ibikoresho byo kuryamaho mu bitaro. Ubuyobozi bw’ibi bitaro bwitabaje abashinzwe umutekano maze barebye muri za kamera zifata amashusho basanga ari umugabo n’umugore bibye ibyo bikoresho. Mu kundi kwezi kwakurikiyeho ibitaro byongeye gutaka ko byibwe ariko noneho bikaba byaribwe amapaki 324 y’udukabutura two kurarana. Kamera yahise yerekanako ari umwe mu bakozi b’ibi bitaro maze atabwa muri yombi.
Nyuma yo gutabwa muri yombi yaje kwerekana nyamugore bajyaga bafatanya mu kwiba ibyo bikoresho by’ibitaro. Nk’uko aba bagendajoro bayivugira, ngo babyibye kubera akabazo k’amafaranga bari bakeneye mu rugo rwabo. Ubusanzwe hari abajyaga bajya kwiba bambaye amakariso mu maso ku buryo amafoto ya kamera atazagaragaza neza amasura yabo. Iyi nkuru tuyikesha urubuga rwa Zigonet.com.
Amani BANZUBAZE
|