Umwana w’umukobwa w’imyaka 5 akaba n’umunyarwandakazi, Isimbi, yangiwe kwinjira muri Australia ubwo we n’ababyeyi be bamwakiriye(parents adoptifs) bashakaga gusubira muri icyo gihugu bava mu Bwongereza.
Nkuko ibiro ntaramakuru by’u Rwanda(RNA) byabitangaje ngo Helen Coates na Stuart Kruse bimukiye mu Bwongereza ubwo Stuart Kruse yahamagarwaga kujya gukorerayo. Bimukiyeyo hanyuma akazi kaza kurangira, biba ngombwa ko bataha muri Australia. Bashatse gutahana n’umwana bari barakiriye mu muryango wabo bamushakira visa y’ubukerarugendo y’amezi 3 bageze ku mupaka, babangira ko binjirana n'umwana.
Nguwo umwana n'umuryango wamwakiriye.
Nkuko RNA ikomeza ibivuga, ngo uyu muryango ntiwari wakarangije ibijyanye no kwakira uwo mwana kuko babikoreye mu Bwongereza. Muri icyo gihugu ngo bari batarabegurira uwo mwana ahubwo bitwa ko ari abarinzi be gusa.
Byabaye ngombwa ko umugore yambuka agataha naho umugabo asigarana n’umwana mu Bwongereza kugira ngo bazabanze bamwegurirwe burundu. Gusa amakuru akomeza avuga ko bose amarira yari menshi nyuma yo kumenya ko bagiye kuba batandukanye gato kuko na mbere yuko umugore yambuka umupaka umwana ngo yakomezaga kurira avuga ati: “Ndashaka mama!”
SHABA Erick Bill