Barack Obama ari gufata amasomo mu njyana ya Hip Hop
posted on Sep , 30 2010 at 16H 53min 31 sec viewed 8014 times
Mu rwego rwo kugirango abashe kujyana n’igihe tugezemo, aho azajya abasha kuganira n’abajene akabasha kumva ibyo bavuga na byinshi ku buzima bwabo, perezida w’Amerika Barack Obama muri iki gihe ntagitana no kumva muzika yo mu gihe tugezemo, by’umwihariko injyana ya Rap, dore ko ngo yaba yaranatangiye gufata amasomo ajyanye n’iyo njyana.
Mu kiganiro Barack Obama yagiranye n’Ikinyamakuru Rolling Stone, yagize icyo atangaza ku rukundo afitiye muzika. Yagize ati: “Numva cyane indirimbo numvaga nkiri muto kurusha inshya”, gusa we ubwe yivugiye ko afite indirimbo zirenga 2000 muri Ipod agendana.
Bamwe mu bahanzi Obama yatangaje ko bamunyura barimo Stevie Wonder, Bob Dylan, Group rurangiranwa Rolling Stones, Miles Davis na John Coltrane. Avuga ko ajya rimwe na rimwe muri opera, gusa ngo hari igihe yumva umuhanzi Maria Callas ari we umugwa ku mutima.
Rap bimeze bite?
Barack Obama azwiho kuba yita ku kumenya ibyo abantu bakunda n’ibibashimisha mu buzima. Muri uru rwego, yavuze ko muri iyi minsi kugirango arusheho kujya ahuza n’abakiri bato m byishimo mu buryo bwabo, yatangiye kujya afata amasomo ya Rap, ibi ngo abifashwamo n’uwitwa Reggie ukora mu biro bye. Obama yemeza ko kuri ubu ahagaze neza mu njyana ya Rap.
Simbi.
|