U Bubiligi: Nk 'uko yari yabyisabiye, bamuhambanye amabirika y 'inzoga
posted on Oct , 03 2010 at 14H 50min 16 sec viewed 7615 times
Mu gihugu cy’u Bubiligi umugabo wari urembejwe cyane n'uburwayi aherutse gusaba ko bazamuhamba uko yifuza ariko mu gihe cy’urupfu rwe umuryango we werekanye ko ugomba kumwubahiriza no kubahiriza uburenganzira bwe nk’umubyeyi.
Uyu mugabo mu gihe yari arwaye yasabye umuryango we ko napfa bazamuhambana akayoga akunda cyane. Marcel rero aherutse kwitaba Imana azize indwara ya Kanseri y’umwijima, akaba yarahambwe hafi y’umupaka w’u Bufaransa n’u Bubiligi.
Umugore we yagize ati "Umugabo wanjye asanzwe akunda agatama none agomba guhabwa ibyo yifuje. Mbere yo gupfa yari yasabye ko bamuhambana icupa ry’akayoga akunda kitwa Jupiler." Ubwo bajyaga gushyingura ivu ry'uyu nyakwigendera barihambanye n’amacupa abiri y’iyo nzoga ameze nk’amabirika kugirango uwo mugabo akunde anezerwe nk’uko yabisabye.
Icyiza kurushaho ni uko uyu nyakwigendera yasabye icupa rimwe bajya kumuhamba bakamuha n’iry’agashinguracumu aba abaye abiri.
Amani Banzubaze
|