U Bugande ntibuzakura ingabo muri Somaliya kubera raporo ya LONI
posted on Oct , 04 2010 at 14H 11min 54 sec viewed 4227 times
Igihugu cy’U Bugande kiratangaza ko kitazakura ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye, zikorera mu gihugu cya Somaliya kubera isohoka rya raporo ya LONI ishyira icyo gihugu mu majwi ko cyagize uruhare mu bwicanyi bwabereye muri Congo hagati ya 1993 kugeza 2003.
Nk’uko umuvugizi w’ingabo z’U Bugande Liyetena Koloneli Felix Kulayigye yabitangarije ibiro ntaramakuru by’U Bufaransa(AFP) kuri uyu wa mbere, ngo U Bugande ntibuteganya gukura ingabo zabwo muri Somaliya bitewe n’isohoka rya raporo ya LONI. Aha akaba yavuze ko izo ngabo zizaguma gufatanya n’abavandimwe babo b’abanyafurika mu kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Abayobozi bakuru b’igihugu cy’U Bugande mu minsi ishize bakaba bari batangaje ko Umuryango w’Abibumbye utagomba gusohora iriya raporo, bitaba ibyo, ingabo z’U Bugande zigera ku 4.300 ziri mu murwa wa Mogadiscio zigataha.
Twabamenyesha ko iyi raporo y’Umuryango w’Abibumbye yasohotse kuwa gatanu tariki ya 1 Ukwakira, ikaba ishinja U Bugande ndetse na bimwe mu bihugu bya Afurika kugira uruhare mu byaha by’intambara byakorewe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva 1993 kugeza 2003.
SHABA Erick Bill
|