Amoko agera ku 20.000 y段binyabuzima biba mu mazi yaravumbuwe
posted on Oct , 05 2010 at 12H 21min 48 sec viewed 1793 times
Ibarura ry段biba mu mazi riherutse kuba, ryatumye amoko agera ku 20.000 mashya amenyekana. Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwamaze imyaka irenga icumi byashizwe aharagara i Londres mu Bwongereza mu gihe 1/5 cy段nyanja kitarakorwaho ubushakashatsi.
Mu gihe kirenga imyaka icumi, abashakashatsi bagera ku 2700 bava mu bihugu birenga 80 bari mu kazi ko kumenya umubare nyawo w段binyabuzima biba mu mazi.
Haracyari akazi katoroshye kugira ngo ibi bigerweho dore ko ahangana na kimwe cya gatanu cy段nyanja hatarakorwaho nkuko raporo y段zi nzobere ibitangaza, zinavuga ko mu mazi hashobora kuba hatuyemo ubwoko bugera kuri miliyoni bw段binyabuzima.
Si umubare mushya w段binyabuzima biba mu mazi bagezeho gusa kuko byanabafashije gusobanukirwa birenzeho, uko ubuzima bwo mu mazi bumeze ndetse n段nzira z置bwihisho ibi binyabuzima bica iyo byikanze akaba ari no muri ubu buryo basobanukiwe impamvu bigenda bigana ahahoze urubura rwashonze. Ubu bushakashatsi bukaba buzanafasha kumenya imihindagurikire y置buzima bwo mu mazi bitewe n段hinduka ry段kirere n段bikorwa by'abantu.
Fabrice KWIZERA
|