U Burusiya: Vladimir Poutine yategetse abaminisitiri be kureka itabi
posted on Oct , 06 2010 at 16H 59min 58 sec viewed 2798 times
Mu gihe Leta y’U Burusiya yafashe gahunda yo kurwanya itabi yivuye inyuma, Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu Vladimir Poutine yasabye abaminisitiri ko bareka itabi ngo babashe gutanga urugero rwiza.
U Burusiya ni igihugu gifite abantu bakabakaba miliyoni 44 banywa itabi, ni ukuvuga kimwe cya gatatu cy’abaturage bose b’icyo gihugu kuko babarirwa muri miliyoni 142. Nk’uko amakuru dukesha Zigonet abivuga, ngo ku bw’uwo mubare munini cyane w’abanywa itabi, icyo gihugu cyafashe gahunda yo gutangira gufata ingamba zikarishye zirimo no kubuza abantu kunywera itabi ahantu ha rusange, ibyo bikazatangira mu mwaka wa 2015.
Ni kubw’iyo mpamvu Vradimir Poutine we yategetse abaminisitiri kureka itabi kandi ibyo bigakorwa mu minsi ya vuba kugirango bahe urugero rwiza abaturage.
Ubwo yatangaga ikiganiro kuri televiziyo yo mu Burusiya yabivuze muri aya magambo : «Ni abahe baminisitiri banywa itabi? » Atangira kubara. «Umwe, babiri, batatu,…eeh, ni benshi cyane. Bagomba kureka kunywa itabi bityo bagatanga urugero rwiza mu rwego rwo kurwanya itabi muri iki gihugu.»
SHABA Erick Bill
|