Afurika y 'Epfo: Charlie, inguge yamamaye cyane kubera ukuntu yatumuraga agatabi yashizemo umwuka
posted on Oct , 07 2010 at 12H 51min 44 sec viewed 4381 times
Inguge yari yaramamaye cyane kubera uburyo yitumaguriraga isigara, yashizemo umwuka ku myaka 52 y’amavuko, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu n’umukuru w’urwororero rw’inyamaswa rwo muri Afurika y’Epfo aho iyo ngunge yiberaga.
Umuvugizi w’urwororero rw’inyamaswa rwa Bloemfoentein, Qondile Khedama yatangarije AFP dukesha iyi nkuru ko Charlie (izina ryiyo ngunge) yari ashaje cyane ugereranyije n’imyaka izindi nguge zimara ku isi. Yagize ati” N’ubwo twayitagaho tukayiha ibiryo byuzuye intungamubiri na vitamine bihagije, ntibyayibujije kwitaba Imana, gusa byo yari ikuze bidasanzwe.”
Iyo nguge isanzwe izwi nka “Charlie the Chimp” yari izwiho kwitumurira agatabi ndetse yanagakundaga bidasanzwe. Mu kugatumagura wacyekaga ko ari umntu wabaga uri kubikora kuko yari izi gusohorera umwuka mu mazuru no mu kanwa.
Iyi mico yo kunywa agatabi yayandujwe na ba mukerarundo bazaga muri urwo rwororero rw’inyamaswa bakayisomyaho.
Inkuru y’ingunge inywa itabi yaciye ibintu kuva mu binyamakuru bisanzwe ndetse no kuri internet.Kuri ubu umuyobozi w’aho Charlie yagaba ari kurira ayo kwarika bitewe n’ukuntu abantu bahazaga ari benshi kubera yo. Muri uko guhogora kwe yiyemeje gushaka uko yabona indi ngunge ifite imico nk’iya Charlie kugirango ibyashara bye bidahungabana.
Jules K.
|