Kunywa vin nke ku mugore utwite nta kibazo byaba bitera umwana atwite
posted on Oct , 08 2010 at 11H 16min 07 sec viewed 2285 times
Ubushakashatsi buherutse gukorwa muri Grande Bretagne, bwerekanye ko kunywa vin nke igihe umugore atwite nta kibazo bitera umwana atwite.
Iyi nyigo yakozwe igasohoka mu kinyamakuru Journal of Epidemiology and Community Health yerekana ko nta kibazo bishobora gutera umwana utaravuka, iyo nyina anywa vin nke ingana n’ikirahuri kimwe mu gihe cy’icyumweru.
Aho kuba iyi vin yatera ikibazo ahubwo ni nziza kuko igabanya kuba umwana yahura na hyperactivité aribyo kuba yagira imikurire mibi kandi iri mu kavuyo cyangwa se akaba yagira ibindi bibazo bijya kumera nko gusara mu gihe yatangiye kwiga.
Ibisubizo ubu bushakashatsi bwashyize hanze binyomoza ibyari bisanzwe byari binamaze imyaka myinshi, byabuzaga umugore kunywa n’igitonyanga cya alcool igihe cyose atwite.
Fabrice KWIZERA
|