Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Ingurube zo kwa Nyirangarama zisigaye zifite umu DJ!


posted on Oct , 08 2010 at 17H 34min 59 sec viewed 8115 times



Mu bucuruzi bukorerwa aho bita kwa Nyirangarama, hagaragara ibintu byinshi kandi byiza nk’umutobe w’amatunda witwa Agashya, urusenda ruzwi ku izina ry’Akabanga, inyama zokeje neza kandi ziryoshye n’ibindi. Gusa ubu noneho ibanga ryo kugira ibicuruzwa by’umwihariko ryamenyekanye.

Nk’uko amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza yabitangaje, ngo Sina Gerard nyiri Entreprise Urwibutso noneho yaba yumvisha amatungo ye umuziki.

Byose bijya gutangira…

Nk’uko Sina Gerard yabitangaje, ngo hashize imyaka igera kuri 6 ubwo yasuraga igihugu cy’U Bubiligi akabona tekiniki yo kumvisha amatungo umuziki. Ngo yaje gusanga niba abantu bakunda umuziki n’inyamaswa zishobora kuwukunda.

Yahise akora ubushakashatsi aho yafashe umubare runaka w’ingurube azorora aziha umuziki izindi araziwima, hanyuma ngo izororanywe umuziki zakubye umusaruro 2, ni ukuvuga yaba umubare w’ibibwana ndetse n’inyama. Ibyo byatumye aha akazi umu D.J w’umuhanga(umuntu ucuranga umuziki awuvanga mu buryo bwa gihanga) atangira atyo guhata amatungo ye, cyane cyane ingurube umuziki unogeye amatwi.

Sina Gerard yakomeje asobanurira Reuters ko iyo ingurube zibonye umuziki uhoraho bituma zigira inyama nziza, ibiro bikiyongera bityo zigatanga umusaruro ushimishije.

Umuntu wegereye aho ayo matungo yororerwa, asanganirwa n’urwungikane rw’umuziki w’ibirangirire nka Shania Twain, Lucky Dube, Bob Marley n’abandi bahanzi bo mu Rwanda batandukanye.

Inzu DJ Edmund Ndizeye acumbitsemo niyo irimo radiyo, ubundi hagasohokamo insinga zigenda zohereza mu mizindaro nayo ikabasha kugeza kuri ibyo biremwa. Sina kandi yemeza ko bituma nazo zishima kandi zikagira ubuzima bwiza.

Ubusanzwe Sina Gerard ni umwe mu bantu bateje imbere Akarere ka Rulindo ku rwego rushyitse kuko yahaye abantu batagira ingano akazi, yubatse amashuri abana baturiye aho bigiramo ku buntu, yoroje abaturage benshi ingurube aho atanga umubare ugera ku 150 buri kwezi ndetse n’andi matungo n’ibindi.

Tubamenyeshe ko nk’uko Sina yabitangaje, ngo ntago bapfa gucuranga injyana zose uko biboneye, ahubwo iyo bamaze kugaburira izo ndyoheshabirayi bahita bashyiramo umuziki woroheje wa Celine Dion n’abandi bahanzi baririmba muzika ituje ngo zibashe kuruhuka.

Hanyuma ubwo ngo hakurikiraho umuziki ukarishye wa Hip Hop, aho ngo bakunda kwicurangira injyana za Jay-Z na 2Pac. Akaba kandi yarongeyeho ko iyo bashaka ko zibwegeka, bacuranga umuziki ufite imbaraga nyinshi cyane ku buryo ibigabo(male) bigira intege bityo bikabasha kubangurira neza.

Hejuru ku ifoto:

Ingurube zo kwa Sina Gerard kuri Nyirangarama ziteze amatwi muzika, zaguwe neza

Foto: Reuters

SHABA Erick Bill
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Yitabye imana amaze imyaka 52 yose mu bitaro
 
gasabo: zimwe mu nsengero zikorerwamo na reception z 'amakwe!
 
Ingurube zo kwa nyirangarama zisigaye zifite umu dj!
 
Robert g. edwards wavumbuye fécondation in vitro yahawe prix nobel y’ubuganga
 
Kunywa vin nke ku mugore utwite nta kibazo byaba bitera umwana atwite
 
Afurika y 'epfo: charlie, inguge yamamaye cyane kubera ukuntu yatumuraga agatabi yashizemo umwuka
 
U burusiya: vladimir poutine yategetse abaminisitiri be kureka itabi
 
Ubwo yageragezaga gutoroka, umukobwa yatengushywe n 'ipantaro irahagama yambara ukuri
 
Amoko agera ku 20.000 y’ibinyabuzima biba mu mazi yaravumbuwe
 
Ikirwa cya okinawa cyahuye n’umutingito
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by bucyivahumwe Posted 13 hr 31 min ago

Yewe iri si ikoranabuhanga! Ubwo zibera muri club! bakazisohora bazijyana kuziragira ku mbabura!!!! smiley

0
bad good




 
by hjeanclaude2000 Posted 2 days 18 hr ago

huuuu uwo mu DJ bazamwite DJ BENZ from Nyirangarama Porkery

0
bad good




 
by habicques Posted 2 days 19 hr ago

Ahahahahh ndumva ibenz ziwumvira ubuntu twe twarabuze nayatwinjiza muri Cadi !!!!!!

0
bad good




 
by Unknown Posted 3 days 10 hr ago

Jye ndashaka kumenya izi za Nyamaturi niba zizi no kuwuconga.

0
bad good




 
by ainiyitegeka Posted 4 days 19 hr ago

Ndumva bitoroshye azadukorere ubushakashatsi kuri turiya tunyama twe umuntu asigaye ashyira mu kanwa akumva twabaye imiranzi wabona nabwo abugezeho dore ko afite ubushake peee.

0
bad good




 
by ngigas2 Posted 4 days 11 hr ago

ntibyoroshye! wasanga agiye azereka n 'agasobanuye(film)umi!sararo wakwikuba inshuro ndwi

0
bad good




 
by obed Posted 6 days 7 hr ago

hahaaa,ntibyoroshye,ni yihe njyana se


0
bad good




 
by Unknown Posted 7 days 13 hr ago

Ahubwo azazitoze no kureba hejuru nuko azazihe na ka televiziyo :-°

+1
bad good




 
by claire_nyinaw Posted 7 days 13 hr ago

Waoh, mbega ingurube ngo zirateteshwa! Ariko ibyo aribyo byose ziba ziri kugirirwa neza kugirango zitange umuhore utubutse! Uko zibyibuha ni ko inyama zizongera ndetse na risk zo kubagwa vuba. Anyway,njye SIna ndamwemera ni umu entrepreneur wa hatari nibaza impamvu tutagira abandi bantu bameze nka we kugirango badukorere entreprese zifite ingufu

0
bad good




 
by Unknown Posted 7 days 14 hr ago

NONEHO INGURUBE IYIGAYE ARI ITUNGO RYORORWA N UMUKIRE . NTABWO UMUKENE YAAB YABUZE N AKARADIO KO KUMVA AMAKURU KO ABASHE KUBONA UMUZIKI W INGURUBE
NASHAKAGA KUZAJYAYO KUSHAKA ICYORORO NONE NDUMVA BYAMPENDA REKA MBIREKE
HATO NTAZANGANA NA BENE DATA BA ISLAM

RIROYA TUNGO ARIKO NGO RIRANURIRA

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Bometse umwana ku gikuta baramufotora
 
U bubiligi: nk 'uko yari yabyisabiye, bamuhambanye amabirika y 'inzoga
 
Icyobo cya météorite cyavumbuwe hifashishijwe google earth
 
Barack obama ari gufata amasomo mu njyana ya hip hop
 
Isimbi, umunyarwandakazi w’imyaka 5 yangiwe kwinjira muri australia
 
Usa: yizihije isabukuru y’imyaka 114 amaze avutse
 
Ubuhinde: inzoka nini yasanzwe mu byumba by’abakinnyi, abaserukiye u rwanda baraninubira umwanda
 
Usa: umukecuru yivuganye abuzukuru be babiri n’umukwe we, nawe ntiyirebera izuba
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com