Ingurube zo kwa Nyirangarama zisigaye zifite umu DJ!
posted on Oct , 08 2010 at 17H 34min 59 sec viewed 8115 times
Mu bucuruzi bukorerwa aho bita kwa Nyirangarama, hagaragara ibintu byinshi kandi byiza nk’umutobe w’amatunda witwa Agashya, urusenda ruzwi ku izina ry’Akabanga, inyama zokeje neza kandi ziryoshye n’ibindi. Gusa ubu noneho ibanga ryo kugira ibicuruzwa by’umwihariko ryamenyekanye.
Nk’uko amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza yabitangaje, ngo Sina Gerard nyiri Entreprise Urwibutso noneho yaba yumvisha amatungo ye umuziki.
Byose bijya gutangira…
Nk’uko Sina Gerard yabitangaje, ngo hashize imyaka igera kuri 6 ubwo yasuraga igihugu cy’U Bubiligi akabona tekiniki yo kumvisha amatungo umuziki. Ngo yaje gusanga niba abantu bakunda umuziki n’inyamaswa zishobora kuwukunda.
Yahise akora ubushakashatsi aho yafashe umubare runaka w’ingurube azorora aziha umuziki izindi araziwima, hanyuma ngo izororanywe umuziki zakubye umusaruro 2, ni ukuvuga yaba umubare w’ibibwana ndetse n’inyama. Ibyo byatumye aha akazi umu D.J w’umuhanga(umuntu ucuranga umuziki awuvanga mu buryo bwa gihanga) atangira atyo guhata amatungo ye, cyane cyane ingurube umuziki unogeye amatwi.
Sina Gerard yakomeje asobanurira Reuters ko iyo ingurube zibonye umuziki uhoraho bituma zigira inyama nziza, ibiro bikiyongera bityo zigatanga umusaruro ushimishije.
Umuntu wegereye aho ayo matungo yororerwa, asanganirwa n’urwungikane rw’umuziki w’ibirangirire nka Shania Twain, Lucky Dube, Bob Marley n’abandi bahanzi bo mu Rwanda batandukanye.
Inzu DJ Edmund Ndizeye acumbitsemo niyo irimo radiyo, ubundi hagasohokamo insinga zigenda zohereza mu mizindaro nayo ikabasha kugeza kuri ibyo biremwa. Sina kandi yemeza ko bituma nazo zishima kandi zikagira ubuzima bwiza.
Ubusanzwe Sina Gerard ni umwe mu bantu bateje imbere Akarere ka Rulindo ku rwego rushyitse kuko yahaye abantu batagira ingano akazi, yubatse amashuri abana baturiye aho bigiramo ku buntu, yoroje abaturage benshi ingurube aho atanga umubare ugera ku 150 buri kwezi ndetse n’andi matungo n’ibindi.
Tubamenyeshe ko nk’uko Sina yabitangaje, ngo ntago bapfa gucuranga injyana zose uko biboneye, ahubwo iyo bamaze kugaburira izo ndyoheshabirayi bahita bashyiramo umuziki woroheje wa Celine Dion n’abandi bahanzi baririmba muzika ituje ngo zibashe kuruhuka.
Hanyuma ubwo ngo hakurikiraho umuziki ukarishye wa Hip Hop, aho ngo bakunda kwicurangira injyana za Jay-Z na 2Pac. Akaba kandi yarongeyeho ko iyo bashaka ko zibwegeka, bacuranga umuziki ufite imbaraga nyinshi cyane ku buryo ibigabo(male) bigira intege bityo bikabasha kubangurira neza.
Hejuru ku ifoto:
Ingurube zo kwa Sina Gerard kuri Nyirangarama ziteze amatwi muzika, zaguwe neza
Foto: Reuters
SHABA Erick Bill
|