Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Gasabo: Zimwe mu nsengero zikorerwamo na reception z 'amakwe!


posted on Oct , 10 2010 at 10H 56min 25 sec viewed 4343 times



Nyuma y’aho Radio Rwanda itangarije inkuru yavugaga ko muri centre ya Kabuga hari insengero zisakuza birenze igipimo, twanyarukiyeyo, dusanga mu nsengero banahakorera reception z’ubukwe!

Igitangaje twahasanze kuri uyu wa Gatandatu, n’uko amakwe yabereye muri zimwe muri izo nsengero z’abarokore, abantu bakiyakiriramo aho kujya muri salle de reception. Tujya twumwa umujyi wa Kigali uvuga ko mbere yo guhindura icyo ukorera mu nyubako, ubisabira uburenganzira. Izi nsengero z’I Kabuga bamwe barazigereranya na zimwe Yesu yirukanyemo abacuruzi n’ibicuruzwa byabo (soma bibiliya).

Guhera mu gitondo cy'uyu wa Gatandatu, ku rusengero rwa Victory church , hafi ya centre des jeunes I Kabuga, havugirizwaga indirimbo z’ubukwe, za Kagambage, Irangira, Samputu, n’izindi … ku buryo buranguruye cyane, nitegereje mbona ni mu rusengero rufite n’icyapa kiruranga. Rwari ruteyeho insina, rwatatsweho imitako nk’iyo mu byumba byagenewe kwakira ubukwe.

Ibaturage b'aho hafi twabashije kuganira badutangarije ko ibikorwa by'izo nsengero bitera akajagari, kuko mu kuvuza iyo miziki, abayobora izo nsengero batita ku bahaturiye, maze urusaku rukabuza umudendezo abaturanyi.

Abahaturiye badutangarije ko ababyeyi bashaka kuruhuka bitabakundira kuko imiziki yo mu nsengero ikubita bakabyumvira mu mutima, bakibaza uko hahantu hambarizwa Rurema abantu bari muri haleluya, hahinduka nko mu kabari, hakavugirizwa imiziki iyari yo yose kandi ngo isakuza bidasanzwe.

N’ubwo twarinze tuhava tutarabasha kuganira n'abayobozi b’iryo torero Victory Church ry’I Kabuga, ntitwabura kwibutsa abasomyi ba Igihe.com ko ubundi iyo akabari cyangwa urusengero bishaka kuvuza imiziki ku buryo buranguruye, biba bigomba kubahiriza amategeko mu kutabangamira abandi, ku birebana n’urusaku.

Inkuru yariherutse guca kuri Radio Rwanda, yavugaga ko mu murenge wa Rusororo, ariho hari centre ya Kabuga, habarirwa insengero 26 zose, kandi ngo hafi ya zose, ziri muri iyi centre. Hari rumwe ruri ahahoze ari inzu y’ibagiro, hakaba iziri mu mazu yari ay’ubucuruzi, n’iziri muri za atelier z’ububaji. Hari abavuga ko zishingwa mu gusarura agafaranga mu baturage, abandi bakavuga ko bibafasha kwegera Imana.

Faustin NKURUNZIZA/IGIHE.COM

facebook
More Articles | >>View all news in this category
Yitabye imana amaze imyaka 52 yose mu bitaro
 
gasabo: zimwe mu nsengero zikorerwamo na reception z 'amakwe!
 
Ingurube zo kwa nyirangarama zisigaye zifite umu dj!
 
Robert g. edwards wavumbuye fécondation in vitro yahawe prix nobel y’ubuganga
 
Kunywa vin nke ku mugore utwite nta kibazo byaba bitera umwana atwite
 
Afurika y 'epfo: charlie, inguge yamamaye cyane kubera ukuntu yatumuraga agatabi yashizemo umwuka
 
U burusiya: vladimir poutine yategetse abaminisitiri be kureka itabi
 
Ubwo yageragezaga gutoroka, umukobwa yatengushywe n 'ipantaro irahagama yambara ukuri
 
Amoko agera ku 20.000 y’ibinyabuzima biba mu mazi yaravumbuwe
 
Ikirwa cya okinawa cyahuye n’umutingito
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by Unknown Posted 14 hr 48 min ago

mubona amdini se hari umurongo agira uhamye?urusengero nyine ni aho bagomba gusengera ntabwo ari urunywero.ese ubwo bashyiramo n 'inzoga.noneho si insengero ni social hall!!!Bigana mu mahanga kandi standards zo mu mahanga ntabwo ari nkizo muli africa.uzi ko nko muli usa wagirango imva zaho ni nkihoteri,ubwo se no mu rwanda izo possibilites.en fait hariho kuvanga ibintu kubera ubujiji no gukora udushya da!!!kera nagiye i goma mbona abasilimu batembera na ibitunguru mu ntoki bavuye ku kazi nta na ka paper bag,narikanze kuko bari abagabo!!ngirango nta emballages zibayo ariko ngo wari umuco.mulikenya abantu bingeri zinyuranye barira ibigori bitetse mu nzira n 'ibisheke(tumenyereye ko abana aribo barira mu nzira)ngo ni umuco!!!none kiliziya ni utubare mu rwanda,zisigaye kudutegegeka kujya kujya tugenda ikijya nyuma,cyangwa no kutambara amakaliso!!!!ahaa

0
bad good




 
by Unknown Posted 2 days 13 hr ago

2TIMOTHY3;1-But know this, that in last days perilous time will came:2 for men will be lovers of themselves, lovers of money----

0
bad good




 
by Unknown Posted 4 days 18 hr ago

Rwose biragayitse cyane kubona ibyari urusengero
haririmbirwa indirimbo z,Isi.kuba barakoreye Reception
mu rusengero simbona ko ari ikibazo,ahubwo ikibi mbona
nuko baririmba indirimbo z,Isi murusengero
cyangwase bakanweramo inzoga nibindi bitajyanye
nabavuga ko bakijijwe.

0
bad good




 
by doncla22000 Posted 4 days 22 hr ago

ibi ADEPR ijya ibikora iyo utashye ubukwe bwabo réception ibera aho kimwe na EER ahari alitari ntagatifu bayikuraho bakahicaza abageni da!njye birambabaza sans blague kuko inzu y 'Imana igomba kubahwa bishoboka muzatubarize les pasteurs b 'izo nsengero wenda batubwiraho more

0
bad good




 
by kay97 Posted 4 days 23 hr ago

Uyu mwanditsi icyo yashatse kuvuga n 'iki mubyukuri? aramenyesha ko salle za reception zili ahitaruye? ntabwo ziba mubaturage se? ubuse kwa Rujugiro mumudugudu ntihalimo salle se? ntabwo bacuranga cyane se? ikibazo cyawe n 'uburyo bikorwa cyangwa n 'aho bikorerwa? mujye musobanura ikibazo neza mufite.

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Bometse umwana ku gikuta baramufotora
 
U bubiligi: nk 'uko yari yabyisabiye, bamuhambanye amabirika y 'inzoga
 
Icyobo cya météorite cyavumbuwe hifashishijwe google earth
 
Barack obama ari gufata amasomo mu njyana ya hip hop
 
Isimbi, umunyarwandakazi w’imyaka 5 yangiwe kwinjira muri australia
 
Usa: yizihije isabukuru y’imyaka 114 amaze avutse
 
Ubuhinde: inzoka nini yasanzwe mu byumba by’abakinnyi, abaserukiye u rwanda baraninubira umwanda
 
Usa: umukecuru yivuganye abuzukuru be babiri n’umukwe we, nawe ntiyirebera izuba
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com