Gasabo: Zimwe mu nsengero zikorerwamo na reception z 'amakwe!
posted on Oct , 10 2010 at 10H 56min 25 sec viewed 4343 times
Nyuma y’aho Radio Rwanda itangarije inkuru yavugaga ko muri centre ya Kabuga hari insengero zisakuza birenze igipimo, twanyarukiyeyo, dusanga mu nsengero banahakorera reception z’ubukwe!
Igitangaje twahasanze kuri uyu wa Gatandatu, n’uko amakwe yabereye muri zimwe muri izo nsengero z’abarokore, abantu bakiyakiriramo aho kujya muri salle de reception. Tujya twumwa umujyi wa Kigali uvuga ko mbere yo guhindura icyo ukorera mu nyubako, ubisabira uburenganzira. Izi nsengero z’I Kabuga bamwe barazigereranya na zimwe Yesu yirukanyemo abacuruzi n’ibicuruzwa byabo (soma bibiliya).
Guhera mu gitondo cy'uyu wa Gatandatu, ku rusengero rwa Victory church , hafi ya centre des jeunes I Kabuga, havugirizwaga indirimbo z’ubukwe, za Kagambage, Irangira, Samputu, n’izindi … ku buryo buranguruye cyane, nitegereje mbona ni mu rusengero rufite n’icyapa kiruranga. Rwari ruteyeho insina, rwatatsweho imitako nk’iyo mu byumba byagenewe kwakira ubukwe.
Ibaturage b'aho hafi twabashije kuganira badutangarije ko ibikorwa by'izo nsengero bitera akajagari, kuko mu kuvuza iyo miziki, abayobora izo nsengero batita ku bahaturiye, maze urusaku rukabuza umudendezo abaturanyi.
Abahaturiye badutangarije ko ababyeyi bashaka kuruhuka bitabakundira kuko imiziki yo mu nsengero ikubita bakabyumvira mu mutima, bakibaza uko hahantu hambarizwa Rurema abantu bari muri haleluya, hahinduka nko mu kabari, hakavugirizwa imiziki iyari yo yose kandi ngo isakuza bidasanzwe.
N’ubwo twarinze tuhava tutarabasha kuganira n'abayobozi b’iryo torero Victory Church ry’I Kabuga, ntitwabura kwibutsa abasomyi ba Igihe.com ko ubundi iyo akabari cyangwa urusengero bishaka kuvuza imiziki ku buryo buranguruye, biba bigomba kubahiriza amategeko mu kutabangamira abandi, ku birebana n’urusaku.
Inkuru yariherutse guca kuri Radio Rwanda, yavugaga ko mu murenge wa Rusororo, ariho hari centre ya Kabuga, habarirwa insengero 26 zose, kandi ngo hafi ya zose, ziri muri iyi centre. Hari rumwe ruri ahahoze ari inzu y’ibagiro, hakaba iziri mu mazu yari ay’ubucuruzi, n’iziri muri za atelier z’ububaji. Hari abavuga ko zishingwa mu gusarura agafaranga mu baturage, abandi bakavuga ko bibafasha kwegera Imana.
Faustin NKURUNZIZA/IGIHE.COM
|