Dubai: Nyuma yo kuvukira muri hotel uyu mwana yemerewe kuba yayibamo imyaka ye yose
posted on Oct , 14 2010 at 17H 48min 26 sec viewed 2423 times
Umubyeyi w置yu mwana rero yari mu biruhuko muri Hotel imwe mu mujyi uzwi cyane wa Dubai, ubwo byaje kuba ngombwa ko yibaruka mbere y置ko agezwa ku bitaro, umuherwe nyiri iyi hotel rero byaje kumushimisha bidasanzwe maze yemerera uwo mwana ko ashatse yayituramo imyaka ye yose.
Nk置ko Gulf News ibitangaza umubyeyi w置yu mwana ni umurusiya wari hano mu biruhuko, none kuhabyarira abikuyemo amahire atagirwa na bose.
Kubera gukererwa kujya ku bitaro no kutamenyera umujyi neza byaje kumubera ngombwa ko abyara ari muri iyo hotel aho yabyajijwe n置mwe mu bakozi bayo, abyara umwana w置mukobwa. Ayo makuru amaze kugera kuri nyiri hotel Mohammed Arshad Shah yahise atangaza ko uyu mukobwa ashobora kujya agaruka igihe cyose ashatse agakorerwa ibibera muri iyi hotel byose ku buntu ndetse yanabishaka akaza kuhatura ubuzima bwe bwose.
Simbi
|