Tariki 22 Kanama ni umunsi wa 234 w’umwaka kuri kalendari ya Geregori. Hasigaye iminsi 131 kugirango umwaka urangire.
Bimwe mu byaranze tariki 22 Kanama
1932: BBC nibwo yagerageje bwa mbere gusakaza amashusho nyuma yo kumara imyaka irenga 12 isakaza amajwi.
1949: Nibwo habayeho igitero cya mbere cya gisirikare hifashishijwe indege. Igihugu cya Autriche cyohereje mu kirere cya Venice ibiguruka bihagwa (Balloons/ballons).
1901: Nibwo hatangijwe uruganda rukora amamodoka yo mu bwoko bwa Cadillac muri Amerika.
1902: Theodore Roosevelt ni bwo yabashaga gutwara imodoka bityo aba abaye Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wabashije kwitwara mu modoka.
Theodore Roosevelt
1910: Korea nibwo yigaruriwe n’u Buyapani kugeza nyuma y’Intambara ya kabiri y’isi yose.
1962: Charles de Gaulle wari perezida w’u Bufaransa yakorewe kudeta irapfuba.
Charles de Gaulle
1968: Papa Pawulo VI nibwo yageze I Bogota muri Colombia, aba abaye umupapa wa mbere wagendereye igihugu cyo muri Amerika y’Epfo.
1967: Perezida wa Amerika Lyndon B, Johnson yakiriye Umukuru w’igihugu cya Iran Shah Mohammed Reza Shah Pahlevi. Nyuma y’amezi abiri uyu yaje kugirwa umwami w’abami wa Iran.
1987: Indirimbo ya Madonna ‘Who’se that Girl’ nibwo yabeye iya mbere ku rutonde rwa Billboard mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa.
Madonna
Kayonga J.