Uwavutse kuri uyu munsi:
1978: Kobe Bryant, umukinnyi wa basketball w’Umunyamerika.
Kobe Bryant
Ibyibukwa kuri iyi tariki:
1305: William Wallace wakundaga igihugu cye cy’u Bwongereza yaciwe umutwe n’umwami w’icyo gihugu.
Napoleon Bonaparte
1799: Napoleon Bonaparte yahagurutse mu Misiri agana mu Bufaransa agamije kwigarurira ubutegetsi.
Albert Bridge
1873: Iteme ryo mu Bwongereza rizwi nka Albert Bridge ry’I Chelsea ni bwo ryafunguwe ku mugaragaro.
1944: Ingabo zari ziyobowe na George Lecrercs zasatiriye bikomeye umujyi wa Paris mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.
1947: Umukobwa wa Perezida w’Amerika Truman, nibwo yakoze igitaramo cya mbere mu ruhame aririmbira abakunzi ba muzika.
1987: Umwana w’imyaka 15 yafashe bugwate indege KLM B737, asaba miliyari 1 y’amadolari kugirango arekure abari bayirimo ari bazima.
1990: Saddam Hussein yagaragaye mu kiganiro kuri televiziyo ya leta ya Iraq ari kumwe n’abatumirwa b’abanyaburayi (bari bafashwe bugwate) mu rwego rwo gushyira igitutu ku banyamerika n’abanyaburayi.
1966: Nibwo hafashwe ifoto ya mbere y’isi yafashwe, icyo gihe ifatirwa hirya y’isi, hafi y’ukwezi.
1990: Armenia nibwo yatangaje ko yiyomoye kuri Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
1990: Nibwo u Budage bw’Uburasirazuba n’u Budage bw’Uburengerazuba byatangaje ko tariki 3 Ukwakira biziyunga bigasubira kuba igihugu kimwe.
Eugene Bullard
1994: Eugene Bullard wabaye umupilote rukumbi w’umwarabura mu Ntambara ya Mbere y’isi, yagizwe Sous Lieutenant/Second Lieutenant mu ngabo zirwanira mu kirere za Leta Zunze za Amerika nubwo yari yarapfuye, kubwo kumuha icyubahiro.
Osama Bin Laden
1996: Osama Bin Laden yashyize ahagaragara ubutumwa bufite umutwe ugira ute: “Gutangaza itangira ku mugaragaro ry’intambara ku Banyamerika bigaruriye ubutaka bw’ahantu hatagatifu habiri”.
Kayonga J.