U Bwongereza bugaba igitero I Washington DC butwika White House irakongoka (24 Kanama mu mateka)
posted on Aug , 24 2010 at 20H 59min 08 sec viewed 4155 times
Ibyaranze tariki 24 Kanama
1814: Ingabo z’Abongereza zagabye igitero Washington DC, zitwika White House ndetse n’izindi nzu zitari nke zirakongoka.
1857: Igikuba cyaracitse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo icyo gihugu cyagwirirwaga na rimwe mu mahungabana y’ubukungu yashegeshe icyo gihugu ku buryo buhambaye kugeza ubu.
1940: Ingabo z’Abadage Luftwaffe zasutse amabombe mu mujyi wa London mu Bwongereza.
1949: Nibwo amasezerano y’ishingwa ry’umuryango NATO/OTAN yashyizwe mu bikorwa.
1962: Alaska nibwo yabaye imwe mu ma Leta agize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1968: U Bufaransa bwaturikije bombe igizwe na hydrogen, kuva ubwo nayo yinjira mu rugando rw’ibihugu bine byari bifite imbaraga za kirimbuzi, bityo biba bibaye bitanu ku isi.
1991: Mikhail Gorbachev nibwo yeguye ku mwanya w’umukuru w’ishyaka rya gikominisite muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviet.
1995: Ikomponyi Microsoft nibwo yashyize ahagaragara operating system yayo ikoreshwa cyane kurusha izizndi, Windows 95. Iyi yakomeje kugenda yongerwamo ibintu bitandukanye, kuri ubu hasohotse Windows 7.
Kayonga J.
|