Bimwe mu byibukwa kuwa 25 Kanama
25/08/0383: Hatabarutse Gratien, Umwami w'Abami w\'Abaromani
25/08/1530: Havutse Ivan IV, Umwami w'u Burusiya (Tsar)
25/08/1471: Francesco della Rovere yagizwe Papa ku izina Sixte IV.
25/08/1580: Mu ntambara y'Alcántara ( Lisbonne), Ingabo za Espagne zakubise inshuro iza Portugal.
25/08/1704 Abongereza bigaruriye Gibraltar.
25/08/1718: Nibwo Nouvelle-Orléans yahanzwe n’Abafaransa bayobowe na Jean-Baptiste Le Moyne, umufaransa wakomokaga muri Kanada. Iri zina ryabereyeho guha icyubahiro igikomerezwa Duc Orléans. Iyi Nouvelle-Orléans yabaye umurwa wa Louisiane. Mu w’1762 yahawe Espagne, mu mwaka w’1800 isubizwa u Bufaransa. Nyuma y’imyaka 3 gusa, Umwami w’Abami w’u Bufaransa Napoléon Bonaparte yagurishije Nouvelle-Orléans ku Banyamerika (USA), igurishanwa na Louisiane.
25/08/1825: Uruguay yivumbuye kuri Bresil yayikolonizaga, bityo itangaza ubwigenge bwayo.
25/08/1822: Hatabarutse Sir William Herschel, Umuhanzi n\'Umuhanga w\'umushakashatsi mu bumenyi bw’ikirere. Bimwe mu byo yacukumbuye ni ubwizenguruke bw\'izuba rigana APEX, Satellite Titania, Oberon na Uranus, umubumbe Uranus, ni nawe wa mbere wagenekereje ishusho ya Galaxie isi irimo.
Sir William Herschel
25/08/1830: Nibwo hatangiye Impinduramatwara y’Ababiligi (Révolution Belge) yatumye u Bubiligi bwigenga.
25/08/1912: Nibwo hashinzwe Guomidang, ishyaka rya Repubulika y'u Bushinwa (Taiwan), rishinzwe na Sun Yat-Sen.
25/08/1914: u Buyapani bwagabye igitero simusiga kuri Autriche-Hongrie, mu rugamba rw’intambara ya Mbere y’Isi.
25/08/1914: Nibwo Abadage birukanywe muri Togo n’Ingabo z’Abongereza.
25/08/1916 : Grigoriy Nikolaevich Neujmin yavumbuye Asteroids (829) Academia na (830) Petropolitana.
25/08/1921: Nyuma yo kubona ko u Budage na Autriche bikomeje kuba ibihugu bitizewe kubwo guhora bitegura intambara, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasinyanye n’ibi bihugu byombi amasazerano yo kudashotorana.
25/08/1933: Nibwo Jan Van Hout, yabaye uwa mbere ku rwego rw’isi mu batwara amagare (cyclistes), ubwo yakoraga ibilometero 44.588 mu isaha imwe gusa.
25/08/1939: Pologne n'u Bwongereza byasinye amasezerano y'ubufatanye, agamije kurwanyiriza hamwe uwashaka guhungabanya ubwigenge bw Pologne. Ibyo byatumye igitero u Budage bwateganyaga uwo munsi gisubikwa.
25/08/1941: Ingabo z’u Bwongereza n’Abasoviyeti zinjiye muri Iran zihunga iz’Abadage. Hari mu ntambara ya Kabiri y’Isi
25/08/1963: Martin Luther King yayoboye urugendo (imyigaragambyo) rwo guharanira ukwishyira ukwizana rwabereye i Washington.
Martin Luther King avuga ijambo ubwo bari bageze i Washington
25/08/1972: u Bushinwa bwakoresheje ububasha ndakumirwa “VETO” bugira muri UN, bwanga ko Bangladesh yinjizwa mu Muryango w’Abibumbye.
25/08/1976: Jacques Chirac yeguye ku mwanya wa Ministre w’Intebe, agamije kuyobora u Bufaransa nka Perezida wa Repubulika. Iyi ntego ye cyakora yayigezeho mu mwaka w’1993, hashize 19 yose abihatanira.
Nicolas Sarkozy na Jacques Chirac mu 1976
25/08/1980: Nibwo Zimbabwe yemewe mu Muryango w’abibumbye.
25/08/1981: Bwa mbere mu mateka y’Ubushakashatsi, icyogajuru Voyager 2 cyatembereye ikirere cya Saturne (umwe mu mibumbe iri kure cyane y’isi) gifata n’amashusho.
25/08/1993: Gnassingbé Eyadéma yatorewe kuyobora Togo ku nshuro ya gatatu.
25/08/2003: Mu Rwanda habaye bwa mbere amatora ya Perezida wa Repubulika ahuriwemo n’Abakandida barenze umwe. Icyo gihe hahatanye Nayinzira Yohani Nepomuseni, Twagiramungu Fawusitini na Kagame Pawulo.
Paul Kagame yiyamamaza mu 2003
25/08/2006: Abanyamisiri bagaragaje uburyo bagikunze Abami ba Egiputa bitwaga Pharaons, ubwo bimuraga igishusho-bumba kiremereye (Toni 83), kimaze imyaka isaga 3200, bakijyana kure ho ibirometero 30 mu Nzu Ndangamurage ya Egiputa – Misiri.
Ikibumbano cya Pharaon Ramsès II
John Williams NTWALI