Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Amatora ya mbere mu Rwanda yahuje abakandida barenze umwe kuri Perezidansi (25 Kanama 2003)


posted on Aug , 26 2010 at 09H 46min 25 sec viewed 2145 times



Bimwe mu byibukwa kuwa 25 Kanama

25/08/0383: Hatabarutse Gratien, Umwami w'Abami w\'Abaromani

25/08/1530: Havutse Ivan IV, Umwami w'u Burusiya (Tsar)

25/08/1471: Francesco della Rovere yagizwe Papa ku izina Sixte IV.

25/08/1580: Mu ntambara y'Alcántara ( Lisbonne), Ingabo za Espagne zakubise inshuro iza Portugal.

25/08/1704 Abongereza bigaruriye Gibraltar.

25/08/1718: Nibwo Nouvelle-Orléans yahanzwe n’Abafaransa bayobowe na Jean-Baptiste Le Moyne, umufaransa wakomokaga muri Kanada. Iri zina ryabereyeho guha icyubahiro igikomerezwa Duc Orléans. Iyi Nouvelle-Orléans yabaye umurwa wa Louisiane. Mu w’1762 yahawe Espagne, mu mwaka w’1800 isubizwa u Bufaransa. Nyuma y’imyaka 3 gusa, Umwami w’Abami w’u Bufaransa Napoléon Bonaparte yagurishije Nouvelle-Orléans ku Banyamerika (USA), igurishanwa na Louisiane.

25/08/1825: Uruguay yivumbuye kuri Bresil yayikolonizaga, bityo itangaza ubwigenge bwayo.

25/08/1822: Hatabarutse Sir William Herschel, Umuhanzi n\'Umuhanga w\'umushakashatsi mu bumenyi bw’ikirere. Bimwe mu byo yacukumbuye ni ubwizenguruke bw\'izuba rigana APEX, Satellite Titania, Oberon na Uranus, umubumbe Uranus, ni nawe wa mbere wagenekereje ishusho ya Galaxie isi irimo.

image

Sir William Herschel

25/08/1830: Nibwo hatangiye Impinduramatwara y’Ababiligi (Révolution Belge) yatumye u Bubiligi bwigenga.

25/08/1912: Nibwo hashinzwe Guomidang, ishyaka rya Repubulika y'u Bushinwa (Taiwan), rishinzwe na Sun Yat-Sen.

25/08/1914: u Buyapani bwagabye igitero simusiga kuri Autriche-Hongrie, mu rugamba rw’intambara ya Mbere y’Isi.

25/08/1914: Nibwo Abadage birukanywe muri Togo n’Ingabo z’Abongereza.

25/08/1916 : Grigoriy Nikolaevich Neujmin yavumbuye Asteroids (829) Academia na (830) Petropolitana.

25/08/1921: Nyuma yo kubona ko u Budage na Autriche bikomeje kuba ibihugu bitizewe kubwo guhora bitegura intambara, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasinyanye n’ibi bihugu byombi amasazerano yo kudashotorana.

25/08/1933: Nibwo Jan Van Hout, yabaye uwa mbere ku rwego rw’isi mu batwara amagare (cyclistes), ubwo yakoraga ibilometero 44.588 mu isaha imwe gusa.

25/08/1939: Pologne n'u Bwongereza byasinye amasezerano y'ubufatanye, agamije kurwanyiriza hamwe uwashaka guhungabanya ubwigenge bw Pologne. Ibyo byatumye igitero u Budage bwateganyaga uwo munsi gisubikwa.

25/08/1941: Ingabo z’u Bwongereza n’Abasoviyeti zinjiye muri Iran zihunga iz’Abadage. Hari mu ntambara ya Kabiri y’Isi

25/08/1963: Martin Luther King yayoboye urugendo (imyigaragambyo) rwo guharanira ukwishyira ukwizana rwabereye i Washington.

image

Martin Luther King avuga ijambo ubwo bari bageze i Washington

25/08/1972: u Bushinwa bwakoresheje ububasha ndakumirwa “VETO” bugira muri UN, bwanga ko Bangladesh yinjizwa mu Muryango w’Abibumbye.

25/08/1976: Jacques Chirac yeguye ku mwanya wa Ministre w’Intebe, agamije kuyobora u Bufaransa nka Perezida wa Repubulika. Iyi ntego ye cyakora yayigezeho mu mwaka w’1993, hashize 19 yose abihatanira.

image

Nicolas Sarkozy na Jacques Chirac mu 1976

25/08/1980: Nibwo Zimbabwe yemewe mu Muryango w’abibumbye.

25/08/1981: Bwa mbere mu mateka y’Ubushakashatsi, icyogajuru Voyager 2 cyatembereye ikirere cya Saturne (umwe mu mibumbe iri kure cyane y’isi) gifata n’amashusho.

25/08/1993: Gnassingbé Eyadéma yatorewe kuyobora Togo ku nshuro ya gatatu.

25/08/2003: Mu Rwanda habaye bwa mbere amatora ya Perezida wa Repubulika ahuriwemo n’Abakandida barenze umwe. Icyo gihe hahatanye Nayinzira Yohani Nepomuseni, Twagiramungu Fawusitini na Kagame Pawulo.

image

Paul Kagame yiyamamaza mu 2003

25/08/2006: Abanyamisiri bagaragaje uburyo bagikunze Abami ba Egiputa bitwaga Pharaons, ubwo bimuraga igishusho-bumba kiremereye (Toni 83), kimaze imyaka isaga 3200, bakijyana kure ho ibirometero 30 mu Nzu Ndangamurage ya Egiputa – Misiri.

image

Ikibumbano cya Pharaon Ramsès II

John Williams NTWALI
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Yatsinze urugamba rwamuhaye inzira yo kwigarurira isi yose (01 ukwakira mu mateka)
 
Yavumbuye peneceline bimutunguye (30 nzeli mu mateka)
 
Umukuru w 'igihugu wegujwe azira kurya ruswa (29 nzeli mu mateka)
 
Bategetse ko abaprotestanti bose bahagarika ibikorwa byabo by’amasengesho (28 nzeli mu mateka)
 
Yihimuye ku nteko ishinga amategeko, ahitana abadepite 14 (27 nzeli mu mateka)
 
Maradona yagurishijwe miliyoni 38 z’amafaranga (22 nzeli mu mateka)
 
Yifuje ishingwa rya leta zunze ubumwe z 'uburayi (19 nzeli mu mateka)
 
Yishwe no kuvanga inzoga n 'imiti byose birenze urugero (18 nzeli mu mateka)
 
Igihano cyo gucibwa inka ku wateye inda no ku wayitwaye (17 nzeli mu mateka)
 
Ubwo papa yakiraga yasser arafat (15 nzeli mu mateka)
 
Page:
AuthorsComments
Page:
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Ntiyabashaga guterwa ikinya kubera ibiyobyabwenge byinshi (13 nzeli mu mateka)
 
Abaserukiye igihugu bose basanzwemo ibiyobyabwenge mu maraso (12 nzeli mu mateka)
 
Indege ebyiri zagonganiye mu kirere (09 nzeli mu mateka)
 
Yahitanywe n’ibyihebe byari byihinduye abanyamakuru (09 nzeli mu mateka)
 
Turi kuwa 29 ramadan 1431 (08 nzeli mu mateka)
 
Yarusimbutse agerwa amajanja n 'abamurinda (07 nzeli mu mateka)
 
Yatorewe kuba miss sida / miss vih (06 nzeli mu mateka)
 
Yatejwe cyamunara ku madolari 100 000 habura ukwezi ngo avuke (03 nzeli mu mateka)
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com