Turi kuwa 27 Kanama, Umunsi wa 239 w’Umwaka wa 2010. Uyu mwaka usigaje iminsi 126, turi mu cyumweru cya 34. Ku ngengabihe ya Kisilamu, turi ku italiki ya 17 Ramadan 1431. Muri Israel (Ingengabihe y’Abaheburayo) ni kuwa 17 Elul 5770.
Bimwe mu byabaye kuwa 27 Kanama
27/08/1896 : U Bwongereza bwarwanye intambara ngufi kurenza izindi bwarwanye mu mateka yabwo. Ni mu gitero bwagabye muri Zanzibar. Barashishije ibitwaro bya rutura ingoro y’Umwami Sultan Saïd Khalid, wahise amanika amaboko nyuma y’iminota 38 yonyine urugamba rutangiye.
27/08/1883 : Muri Indonésie, ikirunga Krakatoa (bisobanura Umusozi Utuje) cyakangutse gitunguranye gihitana abantu basaga ibihumbi mirongo ine.
27/08/1908 : Havutse Lyndon B. Johnson, wabaye Perezida wa 36 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (1963 à 1969).
Perezida Lyndon B. Johnson
27/08/1910 : Havutse Agnès Gonxha Bojaschiu, wamenyekanye cyane ku izina Mère Térésa. Yahawe igihembo NOBEL (1979) cyo guharanira amahoro. Ubwo yatabarukaga, inkuru yabaye kimomo mu bitangazamakuru byo ku isi yose.
Mother Tereza
27/08/1975 : Hatabarutse RasTafari Makonnen, wamenyekanye cyane nka Haile Selassie I, wabaye Umwami w’Abami wa Ethiopia (1930 - 1974). Yahanganye bikomeye n’amahame n’amabwiriza yatangwaga n’Abanyaburayi n’Abanyamerika.
Haile Selasse mu myambaro ya cyami
Izina rye TAFARI risobanura uw’igitinyiro, naho MAKONNEM rigasobanura « Imfura /Noble » Ubwo yimaga ingoma yafashe izina Haile Selassie bisobanura « Ububasha bw’Ubutatu /Trinity Powers »
Hile Selassie yima ingoma (1930)
Azwi nk’utaravugirwagamo, yangaga agasuzuguro n’urugomo, yakundaga amahoro n’iterambere. Yagize impinduramatwara nyinshi mu nzego zose z’ubuzima bwa Ethiopiya, na n’ubu kuri benshi muri icyo gihugu aracyafatwa nk’intwari.mu w’1963 yatumiwe na Roosevelt wayoboraga USA, ngo atangaze abo Ethiopie (nka kimwe mu bihugu byihagazeho muri Afurika) ishyigikiye mu ntambara y’ubutita (Guerre Froide / Cold War) Imbere y’imbaga yasubije ko Ethiopiya itazigera yivanga mu matiku ya ba Gashakabuhake, bityo ntaho ibogamiye.
Haile Selassie i Washington (01/11/1963)
Haile Selassie ni we watangaje bwa mbere icyo yise Afurika Yigenga, ashinga n’Umuryango ‘Ubumwe bwa Afurika (OUA), na n’ubu n’ubwo wahinduye izina, icyicaro cyawo kiracyari Addis-Ababa /Ethiopia.
Izina rye no kubaho kwe bivuze byinshi mu idini y’Abarasta (Rastafarianism). Ni we ukomokwaho n’imvugo “Jah Ras Tafari” Yitwa Intare yo mu Muryango wa Yuda, kandi igisekuru cye kikagera ku Mwami Salomo w‘Abayahudi. Haile Selassie ni umwe muri bake ba nyuma bamenyekanye bakomoka ku Mwami w’Umunyabwenge Salomoni.
Nk’izindi ntwari nyinshi yishwe agandaguwe kuwa 27 Kanama 1975.
Intambara Nyafurika y’isi
27/08/1998 : Ni bwo Namibiya yafashe icyemezo cyo gutabara Perezida Laurent Desiré Kabila wa DRC / RDC wari usumbirijwe. Ingabo za Namibia zaje zunganira iza Zimbabwe, Namibia, Tchad, Angola, na Sudan. Libiya yo yatanze ibikoresho bya gisirikare n’indege zo gutwara ibikoresho n’abasirikare bava muri Tchad bajya ku rugamba muri RDC.
Kuba iyi ntambara yaragaragayemo ibihugu icyenda, hatabariwemo ibyatangaga izindi nkunga rwishishwa, byatumye yitwa Intambara ihuje ibihugu byinshi mu mateka ya Afrika, initwa Intambara ya, Mbere Nyafrika y’isi (Premiere Guerre Mondiale Africaine) Ibisobanuro birambuye ku mateka n’imizi y’iyi ntambara, kanda hano: http://fr.wikipedia.org/wiki/Deuxi%C3%A8me_guerre_du_Congo
Intambara i Kinshasa (1998)
27/08/2000 : Bill Clinton na Nelson Mandela bitabiriye isinywa ry’amasezerano yo guhagarika isubiranamo ry’amoko mu Burundi yari imaze imyaka irindwi, kuva Perezida Ndadaye agandaguwe.
27/08/2007 : Ahagana i saa 12h30 z’ijoro, Isi yagaragaye nk ‘ifite ukwezi kubiri (Duex Lune/ Two Moons), bitewe n’uko umubumbe Mars wari wayegereye, nawo ukagaragara ufite ishusho n’ingano nk’iy’ukwezi gusanzwe. Abo byacikanye batabibonye ntimwihebe, kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko bizongera kubaho mu mwaka w’2287.
NTWALI John Williams