Bimwe mu byabaye kuwa 29 Kanama
1178 : Nibwo Papa Kalisiti wa III utaritwaraga neza yakuweho icyizere.
1261 : Hatowe Papa Urbain IV
1294 : Himitswe Papa Selesitini V
Papa Selesitini wa V
1475 : Hasinywe amasezerano (Traité de Picquigny) y’isozwa ry’intambara yitiriwe imyaka ijana hagati y’Abafaransa n’Abongereza. Abanditsi b’amateka bemeza ko iyi ntambara yamaze imyaka 137 n’iminsi icumi.
1484 : Hatowe Papa Inosenti VIII
1526 : Muri Hongrie, Aba Ottomans batsinze urugamba rwari rukaze nyuma yo kwivugana Umwami wa Hongrie waguye ku rugamba yari yiyoboreye ubwe nawe arasana.
1533 : Atahualpa, Umwami w’Abami wa nyuma wa Perou, yishwe byateguwe na Espagne/Spain
1660 : Charles II, wari umaze imyaka 11 ahunze igihugu, yaratahutse ahita agirwa Umwami w’u Bwongereza.
Charles II, Umwami w'u Bwongereza
1782 : Mu igeragezwa ry’ubwato bw’intambara bw’Abongereza bwasanwaga, abantu igihumbi bitabiriye igeragezwa ryabwo bose bahasize ubuzima
1842 : Hasinywe amasezerano (Nankin Treaty) yashoje intambara itari yoroshye na mba hagati y’u Bwongereza n’u Bushinwa.
1799 : Hatabarutse Papa Pius VI
1862 : Havutse Maurice Maeterlinck, wari umuhanga ukomeye mu buvanganzo n’isesengurandimi. Yabiherewe igihembo Nobel (1911).
1920: Havutse Charles Christopher Parker, wari umuhanaga cyane mu gucuranga Saxophone. Ari ku rutonde rw’abantu icumi ba mbere ku isi babarwa nk’abahanga mu gucuranga saxophone (saxophonistes). Yiswe Bird, kubera imicurangire ye yagereranywaga n’imiririmbire y’inyoni.
Saxophoniste Charles Christopher "Bird" Parker
1935 : Umwamikazi Astrid w’u Bubiligi yaguye mu mpanuka y’imodoka. Niwe witiriwe Astrida mu Rwanda mbere y’uko haba Perefegitura ya Butare. Umwami Léopold we yaje gutabaruka mu w’1951.
Umwamikazi Astrid
1949 : u Burusiya / U.R.S.S. bwaturikije Bombe atomique yabwo ya mbere.
1975 : Habaye ihirikabutegetsi (kudeta) muri Perou, Perezida Alvarado asimburwa na Morales Bermudez.
2003 : Umunsi Abanyamerika batangazaga ko bashoje urugamba rwo muri Irak ku ntsinzi idasubirwaho, Ibyihebe byahise bituritsa imodoka imbere y’umusigiti w’aba shiite b’i Nddjaf hagwa abantu 85, barimo n’Umuyobozi mukuru mu by’idini Ayatollah Mohammed Bakr al-Hakim.
Ishyingurwa rya Ayatollah Mohammed Bakr Al-Hakim
2010 : Nyuma y’imyaka 400 ikirunga Sinabung cyo muri Indoneziya gisinziriye, cyarutse gitunguranye, himurwa igitaraganya abaturage ibihumbi cumi na bibiri. Umuhanga mu bumenyi bw'ibirunga Jacques-Marie Bardintzeff yatangaje ko imiterere y’ibirunga bya Indoneziya n’ibindi biboneka muri ako karere ibyemerera kuba byasinzira imyaka amagana cyangwa se ibihumbi (siècles et/ou millénaires), bikongera bigakanguka.
John Williams NTWALI