Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Umwamikazi Astrid niwe witiriwe Astrida yaje kuba Butare (29 Kanama mu Mateka)


posted on Aug , 30 2010 at 09H 04min 22 sec viewed 4371 times



Bimwe mu byabaye kuwa 29 Kanama

1178 : Nibwo Papa Kalisiti wa III utaritwaraga neza yakuweho icyizere.

1261 : Hatowe Papa Urbain IV

1294 : Himitswe Papa Selesitini V

image

Papa Selesitini wa V

1475 : Hasinywe amasezerano (Traité de Picquigny) y’isozwa ry’intambara yitiriwe imyaka ijana hagati y’Abafaransa n’Abongereza. Abanditsi b’amateka bemeza ko iyi ntambara yamaze imyaka 137 n’iminsi icumi.

1484 : Hatowe Papa Inosenti VIII

1526 : Muri Hongrie, Aba Ottomans batsinze urugamba rwari rukaze nyuma yo kwivugana Umwami wa Hongrie waguye ku rugamba yari yiyoboreye ubwe nawe arasana.

1533 : Atahualpa, Umwami w’Abami wa nyuma wa Perou, yishwe byateguwe na Espagne/Spain

1660 : Charles II, wari umaze imyaka 11 ahunze igihugu, yaratahutse ahita agirwa Umwami w’u Bwongereza.

image

Charles II, Umwami w'u Bwongereza

1782 : Mu igeragezwa ry’ubwato bw’intambara bw’Abongereza bwasanwaga, abantu igihumbi bitabiriye igeragezwa ryabwo bose bahasize ubuzima

1842 : Hasinywe amasezerano (Nankin Treaty) yashoje intambara itari yoroshye na mba hagati y’u Bwongereza n’u Bushinwa.

1799 : Hatabarutse Papa Pius VI

1862 : Havutse Maurice Maeterlinck, wari umuhanga ukomeye mu buvanganzo n’isesengurandimi. Yabiherewe igihembo Nobel (1911).

1920: Havutse Charles Christopher Parker, wari umuhanaga cyane mu gucuranga Saxophone. Ari ku rutonde rw’abantu icumi ba mbere ku isi babarwa nk’abahanga mu gucuranga saxophone (saxophonistes). Yiswe Bird, kubera imicurangire ye yagereranywaga n’imiririmbire y’inyoni.

image

Saxophoniste Charles Christopher "Bird" Parker

1935 : Umwamikazi Astrid w’u Bubiligi yaguye mu mpanuka y’imodoka. Niwe witiriwe Astrida mu Rwanda mbere y’uko haba Perefegitura ya Butare. Umwami Léopold we yaje gutabaruka mu w’1951.

image

Umwamikazi Astrid

1949 : u Burusiya / U.R.S.S. bwaturikije Bombe atomique yabwo ya mbere.

1975 : Habaye ihirikabutegetsi (kudeta) muri Perou, Perezida Alvarado asimburwa na Morales Bermudez.

2003 : Umunsi Abanyamerika batangazaga ko bashoje urugamba rwo muri Irak ku ntsinzi idasubirwaho, Ibyihebe byahise bituritsa imodoka imbere y’umusigiti w’aba shiite b’i Nddjaf hagwa abantu 85, barimo n’Umuyobozi mukuru mu by’idini Ayatollah Mohammed Bakr al-Hakim.

image

Ishyingurwa rya Ayatollah Mohammed Bakr Al-Hakim

2010 : Nyuma y’imyaka 400 ikirunga Sinabung cyo muri Indoneziya gisinziriye, cyarutse gitunguranye, himurwa igitaraganya abaturage ibihumbi cumi na bibiri. Umuhanga mu bumenyi bw'ibirunga Jacques-Marie Bardintzeff yatangaje ko imiterere y’ibirunga bya Indoneziya n’ibindi biboneka muri ako karere ibyemerera kuba byasinzira imyaka amagana cyangwa se ibihumbi (siècles et/ou millénaires), bikongera bigakanguka.

John Williams NTWALI
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Yatsinze urugamba rwamuhaye inzira yo kwigarurira isi yose (01 ukwakira mu mateka)
 
Yavumbuye peneceline bimutunguye (30 nzeli mu mateka)
 
Umukuru w 'igihugu wegujwe azira kurya ruswa (29 nzeli mu mateka)
 
Bategetse ko abaprotestanti bose bahagarika ibikorwa byabo by’amasengesho (28 nzeli mu mateka)
 
Yihimuye ku nteko ishinga amategeko, ahitana abadepite 14 (27 nzeli mu mateka)
 
Maradona yagurishijwe miliyoni 38 z’amafaranga (22 nzeli mu mateka)
 
Yifuje ishingwa rya leta zunze ubumwe z 'uburayi (19 nzeli mu mateka)
 
Yishwe no kuvanga inzoga n 'imiti byose birenze urugero (18 nzeli mu mateka)
 
Igihano cyo gucibwa inka ku wateye inda no ku wayitwaye (17 nzeli mu mateka)
 
Ubwo papa yakiraga yasser arafat (15 nzeli mu mateka)
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by jhmvimana Posted 2010-09-03 01:25:50

yewe twaritwaragaragayepeeeee,nawumugoratwigarurire?

0
bad good




 
by Unknown Posted 2010-08-30 07:58:43

Kuki aba Babiligi bari baratuzonze n 'amazina y 'abayobozi babo?
Ubona ngo umwmaikazi yitirirwa Umugi wari ukomeye mu Rwanda ASTRIDA -butare,naho umugabo we Umwami Leopold yitirirwe Leopoldville yaje guhindurwa Kianshasa?????!@@@@@@@@!!!!!!!!!!!!!1

0
bad good




 
by umukunzi-bea Posted 2010-08-30 07:44:09

Uyu Mwamikazi ndabona yari umu MISS usobanutse, n 'iyo yagaruka ubu yabakuramo.

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Ntiyabashaga guterwa ikinya kubera ibiyobyabwenge byinshi (13 nzeli mu mateka)
 
Abaserukiye igihugu bose basanzwemo ibiyobyabwenge mu maraso (12 nzeli mu mateka)
 
Indege ebyiri zagonganiye mu kirere (09 nzeli mu mateka)
 
Yahitanywe n’ibyihebe byari byihinduye abanyamakuru (09 nzeli mu mateka)
 
Turi kuwa 29 ramadan 1431 (08 nzeli mu mateka)
 
Yarusimbutse agerwa amajanja n 'abamurinda (07 nzeli mu mateka)
 
Yatorewe kuba miss sida / miss vih (06 nzeli mu mateka)
 
Yatejwe cyamunara ku madolari 100 000 habura ukwezi ngo avuke (03 nzeli mu mateka)
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com