Bimwe mu byabaye kuwa 02 Nzeli mu mateka
0042 : Hatabarutse Constance III, Umwami w’Abami w’Abaroma
1838 : Havutse Liliuokalanie, wabaye Umwamikazi uheruka abandi ba Haiti
1666 : Hadutse inkongi y’injyanamuntu i London mu Bwongereza, 2/3 by’umugi birakongoka
1781 : Nibwo hashinzwe umugi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1938 : Inama y’Abaminisitiri y’Ubutaliyani yarateranye, kimwe mu byemezo bikomeye byafashe kiba gusaba Abayahudi bose bahawe ubwenegihugu bw’Ubutaliyani nyuma ya 1919 kuba bavuye mu gihugu bitarenze amezi atandatu, kuko ubwo bwenegihugu bari bamaze kubwakwa.
1945: Nibwo Ubuyapani bwafashwe, icyo gihe bwayoborwaga n’Umwami w’Abami Hiro-Hito, wari ushyigikiye Hitler n’Ubudage mu ntambara ya kabiri y’isi. Uyu mwami w’abami Hiro-Hito yararambye cyane, atabaruka kuwa 07 Mutarama 1989.
Umwami w'Abami Hiro-Hito na Naguki Umufasha we
1945 :</bold> Bacyumva Ko Ubuyapani bwafashwe, aba-Vietnam bahise batangaza ubwigenge bw’igihugu cyabo. Ku isonga bari bayobowe na Hô Chi Minh
1962 : Indege Tupolev 104 de l\'Aeroflot yasandariye i Khabarovsk ihitana abantu 86.
1962 : Mu burengerazuba bwa Iran, Umutingito washenye inzu 200, uhitana abasaga 1000
1970 : Nibwo Umuririmbyi w’icyamamare Phil Collins yatangiye gukorana na Groupe Genesis.
Umuhanzi Phil Collins
1990 : Nibwo amasezerano ku burenganzira bw’umwana yatangiye kgushyirwa mu bikorwa
1993 : Nibwo Jean Bedel Bokassa wigeze kuba Umwami w\'Abami wa Centrafrique, yarekuwe, nyuma yo gukurirwaho igihano cyo gupfa yari yarakatiwe
Umwami w'Abami Bokassa
1998 : Impanuka y’indege McDonnell Douglas MD-11 ya Swissair i Halifax, hafi y’inyanja, yahitanye abagenzi bose 229
2004 : Nyiramwiza w’isi Jennifer Hawkins (Miss Univers) yahisemo umwuga wa Mannequin, awutamo ibaba ubwo imyenda ye yivanagamo agasigara yambaye isokoleti y’imishumi mu myiyereko. Yari yarabaye Miss Universe mu mwakwa w’2004, yanakoze igihe kirekire kuri Televiziyo ya Autralia nk’umunyamakuru w’imyidagaduro
Miss Universe Jennifer Hawkins
John Williams NTWALI