Bimwe mu byibukwa kuwa 06 Nzeli mu mateka
0972: Hatabarutse Papa Yahani wa 13
1860: Havutse Jane Addams warwaniraga cyane uburenganzira bushyitse bw'abagore. Yabiherewe Igihembo Nobel (1931)
1919: Hatabarutse Theodore Roosevelt, Perezida wa 26 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yari yarahawe igihembo Nobel (1906) cyo guharanira amahoro
1939: Abadage bagabye ibitero by'indege ku Bongereza
1948: Mu Buholandi ,Umwamikazi Juliana yasimbuye Umwamikazi Wilhelmine ku ngoma.
Umwamikazi Wilhelmina w'Ubuholandi
1968: Nibwo Swaziland yabonye ubwigenge
1975: Abantu 2300 bahitanywe n'umutingito washegeshe Turukiya.
1983: Nibwo Uburusiya bwemeye ku mugaragaro ko bwahanuye indege ya Boeing ya Korea y'Epfo yahitanye abari bayirimo bose kandi b’abasivile.
1988: Umwuzure muri Bengldesh wahitanye abasaga igihumbi, ukura mu byabo abakabakaba miliyoni 28, basigaye badafite aho bikinga imbeho, imvura n'izuba
1995: Nibwo Marcel Desailly yatsinze igitego cye cya mbere mu ikipe y’igihugu y'Ubufaransa. Ni mu mukino Ubufaransa bwatsinzemo Azerbaïjan ibitego 10 - 0.
Umukinnyi Marcel Desailly
1997:Umuhango wo gushyingura igikomangoma Diana Spincer witabiriwe n'abantu bagera kuri miliyoni, bahuriye i London/Londres. Ni nabwo Elton John yaririmbye "Candle in the Wind"
Ishyingurwa rya Princess Diana
2003: Muri Botswana, Kgalelo Ntsete (ugaragara ku ifoto hejuru) yatowe nka Miss Sida / Miss-VIH, muri gahunda y'igihugu yo gukangurira abantu kudaha akato abarwayi ba Sida. Muri uyu mwaka w'2003, Botswana yari iya mbere ku isi mu kugaragaramo umuvuduko ukabije w'ubwandu bwa sida
2010: Nibwo Perezida Paul Kagame yarahiriye kongera kuyobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka irindwi. Ni muri manda ye ya kabiri, nyuma y’imyaka 10 ishize ayobora igihugu Manda ya mbere yayitangiye kuwa 12 Nzeli 2003.
Perezida Kagame arahirira manda ya kabiri (2010 - 2017)
NTWALI John Williams