Bimwe mu byibukwa kuwa 07 Nzeli mu mateka
1159: Hegujwe Papa Victor IV, hatirwa Papa Alexandre III
1533: Havutse Elizabeth I, wabaye Umwamikazi w'Ubwongereza
Umwamikazi Elizabeth wa mbere
1701: Ubwongereza, Ubuholandi wa Saint-Empire byishyize hamwe i La Haye, ngo birebe ko byahangana ku rugamba n'Ubufaransa butavogerwaga icyo gihe.
1812: Moscou yishyize mu maboko y'inabo za Napoléon, wari umaze gutangaza ko azagabayo ibitero.
1822: Nibwo Bresil yabonye ubwigenge, ikaba yarakoronoizwaga na Portugal. Ururimi rwo rwarasigaye.
1902: Igihugu cya Australie cyashyizeho umunsi wiswe uwo kwicisha bugufi bagasengera imvura, ngo bakire ubutayu bwari bubarembeje. Imvura yaje kuboneka nyuma y'iminsi itatu.
1949: Havutse umuririmbyikazi Gloria Gaynor, wamenyekanye cyane mu njyana ya disco. Azwi mu ndirimbo zagacishishjeho muri za 60 na 70, nka : "Never Can Say Goodbye", "I Will Survive", ...
Umuririmbyikazi Gloria Gaynor
1986: General Augusto Pinochet Perezida wa Chile, yararusimbutse, ubwo igico yategwaga igico n'abamurinda, Imana ikamucira akanzu
General Augusto Pinochet
1997: Nibwo hatabarutse Marechal Mobutu Sese Seko, wahoze ayobora Zaire
2000: Hapfuye Dan Dan, inyamaswa yo mu bwoko bwa Panda imwe rukumbi yo mu bwoko bw'umugara yari isigaye ku isi. Ygauye mu Bushinwa, kubwo kunanirwa ikirere cyayo yari yarajyanywemo itarahavukiye
Panda Dan Dan mu minsi yayo ya nyuma
Williams John N.