Uyu munsi 09/09/2010, turi kuwa
30 Ramadhan 1431,
umunsi wa nyuma w’ukwezi gutagatifu kwigisibo cya Ramadan.Ukwezi gutagatifu gusozwa n’imboneko z’ukwezi, uko kwezi kukabonekera I Maka muri Saudi Arabia.
Bimwe mu byibukwa ku wa 09 Nzeli mu mateka y'isi
09/08/1570: Nibwo Abanyaturukiya bigaruriyeNicosie, Umurwa mukuru wa Cypre
09/08/1642: Nyuma y’urugamba rw’amezi atanu, bwambuye Espagne intara nini ya Perpignan, yari ikungahaye cyane ku mabuye y’agaciro.
09/08/1666: Nibwo hahoshejwe inkongi yari yibasiye umugi wa Londres, igatwika 75% by’uwo mugi wose..
09/08/1760:Abongereza bigaruriye Montréal
09/08/1848: Mu rwego rwo kurwanya ubunebwe mu Bufaransa hashyizweho itegeko rigena ko amasaha y’akazi yagombaga kuba ari 12 ku munsi, aho kuba icumi nk’uko byari bisanzwe. Iri tegeko ryaje gukurwaho haciyeho imyaka myinshi.
09/08/1850:Mexico yahariye California Abanyamerika, bityo ihinduka Leta ya 31 mu zigize USA.
09/08/1867: Luxembourg yabonye ubwigenge ibuhawe n’Ubuholandi
09/08/1954: Umutingito wok u gipimo cya 6,9 (Richter) wahitanye abantu 1243 muri Orléansville (El-Asnam), Algérie.
09/08/1968: Nibwo Arthur Ashe yabaye umwirabura wa mbere watsindiye “The U.S. Open”
09/08/1976: Nibwo hatabarutse Mao Tsé-toung, washinze Parti Communiste chinois. Yayoboranye Ubushinwa imbaraga nyinshi, ategeka ko imibonano mpuzabitsina igabanywa ku buryo bushoboka, ashyiraho itegeko ryo kutarenza umwana umwe mu mbyaro kuri buri muryango. Bamwe mu banditsi b’Abashinwa bavuga ko nyamara we ubwe yabyaye abana benshi cyane ku mubare utazwi
Maréchal Mao Tsé-toung wayoboye Ubushinwa
09/08/1985: Mu Bwongereza ahitwa Birmingham, habaye imyigaragambyo ikaze yatewe no kuba umwe kuri babiri (50%) mu bari bahatuye yabaga ari umushomeri
09/08/2001: Abashakashatsi bo u cyiciro “Archéologues” b’Abayapani, bavumbuyemu majyepfo ya Misiri imva yari imaze imyaka 2500. Mu byumba bitatu biyigize basanzemo ibibumbano n’ibibazanyo byinshi, harimo n’ikigirwamanakazi Sekhmet cyarangaga imbaraga z’urugamba baheshwaga n’izuba
Ikigirwamanakazi SEKHMET cyahiraga ingabo z'Egiputa ku rugamba
09/08/2001:Nibwohatabarutse impirimbanyi y’urugamba Commandant Ahmed Shah Massoud, wayoboraga Umutwe wari ugamije impinduka muri Afghanistan, waterwaga inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yishwe n’ibyihebe bya Al-Quaeda ya Ossam Bin Laden, byari byiyoberanyijemo abanyamakuru, umwe ari “cameraman”, undi ari “interviewer”. Igisasu cyamuhitanye cyari cyatezwe muri Camera.
Indwanyi Komanda Ahmed Shah Massoud
09/08/2002:Ku cyicaro cya Kaminuza Concordia y’i Montreal muri Canada, habereye imyigaragambyo yo kwamagana urugomo Israel yagiriraga abaturage ba Palestine
09/08/2005: Nibwo General Hosni Moubarak yatsinze amatora y’Umukuru w’igihugu. Bwari ubwa mbere mu Misiri habayeho amatora ya Perezida yitabiriwe n’amashyaka menshi.
General Hosni Moubarak, Perezida wa Misiri kuva mu 1981
Mu mateka ye, General Mohammed Hosni Moubarak, havuyemo kuba yarabaye Visi Perezida wa Misiri, ibindi bikorwa byose yanyuzemo ni ibya gisirikare.Mu ntambara hagati ya Israel na Misiri (1967-1972), Hosni Moubarak yagizwe ukuriye Umutwe w'iIngabo ku rugamba. Yashinzwe gukurikirana ibibazo by'Ingabo, yabaye Umugaba Mukuru w'Ingabo za Misiri zirwanira mu kirere, yabaye na Minisitiri w'ibikorwa bya Gisirikare (Ministre des Affaires Militaires)Yabaye Perezida wa Misiri mu mwaka w'1981, yongera gutorwa mu mwaka w'1987, 1993 na 1999. Ku ya 09/09/2005, nibwo noneho ahanganye n'abakandida b'andi mashyaka, yatorewe kuyobora indi manda y'imyaka itandatu .
NTWALI John Williams