Bimwe mu byibukwa kuwa 14 Nzeli
1523: Hatabarutse Papa Adrien VI, asimburwa na Papa Clément VII.
1901: Nyuma yo gutorerwa kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida William McKinley yishwe ku mugambi mubisha wa Cszolgoscz. Yasimbuwe na Theodore Roosevelt wari Visi-Perezida wa USA.
Perezida William McKinley wa USA
0081: Nibwo Titus Flavius Dominatius yabaye Umwami w'Abami w'Abaroma, afata izina DOMITIEN.
1509: Umutingito washegeshe Istanboul uhitana abantu 13 000
1613: Turukiya yigaruriye Hongrie .
1752: Nibwo ingengabihe ikoreshwa henshi ku isi (Calendrier Grégorien) yemewe n'amategeko mu Bongereza, itangira no gukoreshwa
1812: Ingabo z'ibikurankota za Napoleon zageze i Moscou, Abarusiya bakizibona bahitamo kuzihunga, ariko basiga bahaye inkongi Umugi wabo wa Moscou.
Moscou nyuma yo gutwikwa na beneyo
1829: Nibwo hahagaritswe intambara yari yarabiciye hagati y'Uburusiya na Turukiya.
1923: Nyuma y'ubwumvikane bucye mu buyobozi bwa Espagne, Général Miguel Primo de Riviera yakoze Kudeta.
Jenerali Miguel Primo de Riviera, wahiritse ubutegetsi
1928: Nibwo mu Bufaransa hashyizweho Minisiteri ishinzwe ikirere n'ibikibamo.
1999: Nibwo Kiribati, Nauru na Tonga zakiriwe mu Muryango w'Abibumbye
Williams N. John