1857 : Havutse William Howard Taft, waabye Perezida wa 27 wa Leta Zunze ubumwe za Amerika. Ayiyobora hagati ya 1909 na 1913
1898 : Hatabarutse Williams Burroughs, wavumbuye imashini yo kubara yizewe mu bikorwa by’ubucuruzi
1812 :Nibwo byamenyakanye ko Rostopchine ariwe wategetse Abanya –Moscou gutwika umugi wabo, aho kugira ngo Ingabo z’Ubufaransa ziwigarurure
1821 : Nibwo ibihugu bitanu byaboneye rimwe ubwigenge. Ibyo bihugu ni Costa-Rica, Salvador, Honduras, Nicaragua na Guatemala
1917 : Nibwo Uburusiya bwahindutse Repubulika. Byatangajwe na Alexander Kerensky.
1935 :Abayahudi bafite ubwenegihugu bw’Ubudage barabwambuwe, jashyirwaho n’itegeko ribuza ishyingiranwa hagati y’umuyahudi n’utari we.
1949 : Nibwo Konrad Adenauer, yabaye Perezida w’Ubudage
1963 : Nibwo Ahmed Ben Bella yatorewe kuyobora Algeria
Perezida Ahmedi Ben Bella
1978 : Nibwo Mohamed Ali yasubiranye agahigo ke, nyuma yo gutsinda Leon Spinks mu mikino y’iteramakofe
Umuteramakofe Mohemed Ali
1981 : Nibwo Vanuatu yakiriwe muri ONU
1982 : Nibwo Papa Yohani Pawulo II yagiranye ikiganiro na Yasser Arafat, bigafatwa nk’intandaro yo kumenya ko Abanyapalestine nabo nka Leta bakeneye ubutaka ntavogerwa bw’abayikomokamo
Papa Yohani Pawulo wa Kabiri na Yasser Arafat
Williams N. John