Taliki ya 17 Nzeli buri mwaka ni umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro
Bimwe mu byibukwa kuwa 17 Nzeli mu mateka
1665 : Hatabarutse Philippe IV, wari Umwami wa Espagne. Yasimbuwe ku ngoma n’umuhungu we Charles II
1863 : Hatabarutse Umusizi w’Umuhanga Alfred de Vigny
Umusizi Alfred de Vigny
1665 : Nibwo i Londres mu Bwongereza hateye icyorezo gikomeye cy ‘ubushita, cyahitanye abantu bakabakaba ibihumbi ijana
1787 : Nibwo hashyizwe umukono ku itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’imyaka ine zibonye ubwigenge
1934 : Nibweo Leta y’Abasoviyeti yakiriwe nk’igihugu cya 59 mu Muryango w’Ibihugu (SDN), waje guhinduka nyuma Umuryango w’Abibumbye ( ONU).
1939 : Uburusiya bwigaruriye Pologne.
1954 : Mu buhinde hagiyeho itegeko ribuza gushyingiranwa n’abantu barenze umwe
1955 :Ikipe ya Afrikas y’Epfo ya Football yatsinze iya Australie ibitego 8 - 0
1974 :ONU yakiriye ibihugu bitatu, Bangladesh, Guinee Bissau na Grenade
1983 : Nibwo Vanessa Williams yabaye Umwiraburakazi wa mbere watorewe kuba Miss USA. Cyakora iri kamba yaje kuryamburwa nyuma y’igihe kitari kinrekire, aho bimenyekaniye ko yifotoje atambaye, amafoto ye agatangazwa mu kinyamakuru Penthouse
Ng'iyi imwe mu mafoto yakoze kuri Miss Vanessa Williams
1989 : Umuyaga Hugo wahitanye abantu 62 muri USA.
1991 : Ibindi bihugu birindwi byakiriwe muri ONU : Lettonie, Lituanie, Korea zambi, Estonie, Micronesie n’ibirwa bya Marshall
2001 : Mu rwego rwo kurwana ku busugi no kugabanya ubwand u bwa Sida bwari bumaze kugaragara kuri 1/3 cy’abaturage ba Swaziland, Umwami Mswati III yaciye iteka ko umugabo uzatera inda azacibwa inka, n’umukobwa uzasama inda atagira umugabo nawe agacibwa inka.
Abangavu bo muri Swaziland, mu myambaro yabo gakondo
Muri iri teka ry’Umwami wa Swaziland kandi, abakobwa b’Abangavu n’inkumi zitarashaka basabwe guhagarika agakungu kose bagirana n’abasore n’abagabo. Iki cyemezo cyamaze imyaka itanu hagenzurwa ishyirwa mu bikorwa ryacyo.
2003 : Umushinwa utarishimiye icyemezo cyo kwimurwa ku butaka gakondo yari atuyeho no gusenyerwa inzu, yitwikiye i Tiananmen- Pekin. Mu muco w’abashinwa n’Abayapani, kwiyahura witwitse ni kimwe mu nzira gakondo zo kugaragaza ko udashyigikiye ibyagukorewe
Williams John N.