* Turi kuwa 18 Nzeli 2010, umunsi wa 261 w’umwaka, hasigaye iminsi 104 ngo usozwe.
* Taliki ya 18 Nzeli 1962, nibwo u Rwanda rwinjiye mu Muryango w’Abibumbye “UN/ONU”
Bimwe mu byibukwa kuwa 18 Nzeli mu mateka
18/09/0096: Umwami w’Abami w’Abaroma Domitien, yishwe n’abatari bishimiye ingoma ye. Yahise asimburwa na Marcus Cocceius Nerva
18/09/1759:Ubufaransa bwahaye Québec Abongereza, nyuma y’imishyikirano miremire
18/09/1776:Abashakashatsi ba Espagne bagezemu majyepfo y’Uburengerazuba bwa Amerika bahita San Fransisco, bafatiye ku kubaa Mutagatifu Saint François d’Assise, yaribukwaga uwo munsi
18/09/1810: Nibwo Chilie yabonye ubwigenge
18/09/1811: Napoléon Bonaparte yahindaguye hafi ya byose mu miterere y’inzego gisirikare z’igihugu cye cy’Ubufaransa
18/09/1851: Nibwo Ikinyamakuru New York Times cyasohoye Nimero yacyo ya mbere
18/09/1920: Ikipe ya Football ya Uruguay yatsinze iya Bresil ibitego 6 – 0
18/09/1926:Serwakira yahitanye abantu 250 mu ntara ya Miami
18/09/1962: Nibwo u Rwanda, u Burundi, Jamaica, na Trinité & Tobago byakiriwe mu Muryango w’Abibumbye.
18/09/1967: Hatabarutse Sir John Cockcroft, Umuhanga mu by’ubugenge, wari waranabiherewe igihembo NOBEL mu mwaka w’1951
18/09/1972: Nibwo Ubudage na Bahamas byakiriwe mu Muryango w’Abibumbye
18/09/1986: Muri Sri-Lanka, Polisi yarashe mu baturage ihitana abantu 47. Hari mu gikorwa cyo gushakisha abiyahuzi bari baturikije igisasu mu modoka
18/09/1988: Nibwo Général Prosper Avril yafashe ubutegetsi muri Haïti.
18/09/1988: Uyu munsi kandi muri Birmanie, Jenerali Saw Maung yahiritse Maung Maung ku butegetsi, ahita abwigarurira
General Saw Maung wahiritse ubutegetsi
18/09/1970: Mu masaha aya mu gitondo, nibwo basanze mu rugo rwe Jimi Hendrix, ufatwa nk’umuhanga w’ibihe byose mu bacuranzi ba gitari (meilleur guitariste de tous les temps) yashizemo umwuka. Nyuma yo gusuzuma umurambo we, abaganga bemeje ko yahitanywe no kunywa imiti myinshi irenze igipimo gikwiye,ivanze n’inzoga nazo zirenze urugero. Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu muziki wa Rock.
Umucuranzi Jimi Hendrix
18/09/1992: Nibwo umucamanza wo muri Colombie utararangwaga n’amarangamutima yahitanywe n’abantu bane bari baguriwe ngo bamurase. Bangaga ko atangaza imyanzuro y’urubanza rwaregwagamo Pablo Escobar waranguzaga ku rwego rw’isi ikiyobyabwenge cya Cocaïne
NTWALI John Williams