Turi ku munsi wa 265 w’umwaka wa 2010, usigaje iminsi 100 ngo usozwe.
Taliki ya 22 Nzeli buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wiswe “Journee internationale sans voitures”
Bimwe mu byibukwa kuwa 22 Nzeli
1791: Havutse Michael Faraday, umuhanga mu butabire n’ubugenge. Niwe wavumbuye ihame rikoresha moteur éléctrique.
1953:Havutse Ségolène Royal, umudamu wakoze imirimo myinshi ya politiki mu Bufaransa, akaniyamamariza kuyobora icyo gihugu ariko ntibyamuhira.
1969: Hatabarutse Adolfo Lopez Mateos, wabaye Perezida wa Mexique hagati ya 1958 na 1964.
Adolfo Lopez Mateos wabaye Perezida wa Mexique.
1862: Perezida Abraham Lincoln yaciye iteka ribohora abacakara bose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iri cibwa ry’ubucakara ariko ryahiriye bake, kuko Lincoln yari yasabye ko iryo tegeko ryatangira kubahirizwa ku ya 1 Mutarama 1863, ayo mezi atatu yanyuragamo ngo hagere akaba yarashize benshi bishwe rubi na ba shebuja b’abazungu
Perezida wa 16 wa USA Abraham Lincoln.
1927:Nibwo ubucakara bwaciwe muri Sierra Leone, kimwe mu bihugu bya Afrika byavanywemo abacakara benshi cyane.
1949: Abasoviyeti baturikije Bombe Atomique yabo ya mbere bayigerageza. Abanyamerika batunguwe no kumenya ko ifitanye isano n’amabanga y’intwaro za kirimbuzi zabo, bahita bashyiraho itsinda rishinzwe gushakisha abahaye ayo mabanga abasoviyeti, binagenwa ko uzafatwa wese azahanwa nk’uwagambaniye igihugu.
1974: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu 5000 muri Honduras.
1980: Nibwo hatangiye intambara ndende hagati ya Iran na Irak, yabayeho mu gihe cy’imyaka isaga umunani.
1987: Muri Orléans, Canada, umudamu yabyaye abana b’impanga batanu, kandi bose babaho.
1991: Nibwo Fabien Barthez yakinnye bwa mbere muri diviziyo ya mbere, mu mukino wahuje Nancy na Toulouse ukarangira ari 1 – 1.
Fabien Barthez.
1992: Diego Maradona yagurishijwe na SSC de Naples kuri FC Seville, ku gaciro ka miliyoni 38 z’amafaranga y’amafaransa.
Diego Armando Maradona mu 1986 batwaye igikombe cy'isi.
1999: Umuririmbyikazi Diana Ross yahutaje umukobwa usaka abanyura ku kibuga cy’indege cya Heathrow, amuhoye ko yari amukoze ku ibere amusaka nk’abandi bose
Diana Ross uzwi cyane muri muzika.
Williams N. John.