Taliki ya 27 Nzeli buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga w'ubukerarugendo. Hashize igihe kitari gito uyu munsi utakizihizwa mu Rwanda.
Bimwe mu byibukwa kuwa 27 Nzeli
1590: Hatabarutse Papa Urbain wa Karindwi, nyuma y'iminsi 13 gusa yimitswe
1601: Havutse Louis XIII, wabaye uwmami w'Ubufaransa (1610 - 1643)
1984: Havutse umuririmbyikazi Avril Lavigne, wafashwe nk'udahuje imico n'abo mu gihe cye (generation), mu rwego rw'imiririmbire, imyambarire, imyitwarire, n'imyigaragarize mu ruhame.
Umuririmbyikazi Avril LAVIGNE
1997: Hatabarutse George Cook, wari ukuze kurenza abandi bamenyekanye mu Bwongereza, gihe cye. Yatabarutse afite imyaka 108.
George Cook wavutse mu mwaka w'1889
1940: Nibwo i Berlin mu Budage hasinyiwe amasezerano y'ubufatanye mu rugamba hagati y'ibihugu bitatu Ubudage, Ubutaliyani n'Ubuyapani, mu bikorwa byose bya gisirikare ku rugamba rw'intambara ya kabiri y'isi
1961: Nibwo Sierra Leone yakiriwe mu Muryango w'Abibumbye
2000: Umuhengeri wahitanye abantu 79 i Paros, mu nyanja nto ya Egée.
2001: Mu Busuwisi, umugabo yagiranye ikibazo n'umushoferi wa bisi, yihimura ku bakora amategeko. Yinjiye mu nteko ishinga amategeko ya Zoug, arasa mu ruhame rw'abadepite, yicamo 14 akomeretsa abandi 14.
2003: Nibwo Satellite ya mbere ya Nijeriya yashyizwe mu kirere, babifashijwemo n'Abarusiya. Iyi satellite bayishyiriyeho kugenzura iby'amazi, ubutaka, amashyamba n'ikirere cyabo.
2003: Mu Buyapani umutingito wo ku gipimo cya 8 (Richter) wahitanye abantu 750
Williams N. John