Bimwe mu byibukwa ku wa 29 Nzeli
-551 : Imyaka 551 mbere y’ivuka rya Yezu, havutse Confucius, umuhanga mu by’Inyurabwenge “philosophe”
1362: Hatowe Papa Urbain wa Gatanu
1864: Nibwo Umuryango wa mbere mpuzamahanaga w’abakozi washingiwe I Londres mu Bwongereza, hagendewe ku mahame n’imitekerereze bya Karl Marx. (Niwe ugaragara hejuru ku ifoto)
1568:Bishyigikiwe na Kiliziya Gatolika, Inteko ishinga amategeko y’I Paris mu Bufaransa yarateranye ihagarika ibikorwa byose by’amasengesho byakorwaga n’amadini y'aba-Protestants bafatwaga nk’abahakanyi, abahakanamana, n’abemeragato
1895: Hatabarutse umuhanga cyane mu byu’ubuvuzi, ubutabire n’ibinyabuzima Louis Pasteur, uzwiho kuba yaravumbuye urukingo ruhabwa uwarwaye ibisazi by’imbwa. Yasize na byinshi byeretse benshi amarembo y’ubundi bucukumbuzi n’ubuvumbuzi, nyuma ye.
Umucukumbuzi Louis Pasteur
1989: Hatabarutse Ferdinand Marcos, wayoboraga ibirwa bya Philippines.
2003: I Washington Ministiri w’Intebe wa Israel Itzhak Rabbin na Perezida wa Palestine Yasser Arafat, basinye amasezerano y’iyagurwa rya Palestine, ariko ntiyigeze ashyirwa mu bikorwa.
Rabin na Arafat bamaze gusinyira imbere ya Perezida Bill Clinton
2003: Umworozi Yukichi Chuganji, yatabarutse afite imyaka 114.
1956: Nibwo Indoneziya yakiriwe mu Muryango w’Abibumbye
1965 : Kwivumbura kw’ikirunga Taal, kwagiteye gukanguka, gihitana abantu basaga 2000.
1992: Indege Airbus 300 ya Pakistan yasandariye mu birometero 15 uvuye ku kibuga cya Katmandou, ihitana abantu 167 bose bari bayirimo.
1995 : Nibwo indwanyi y’Umucanshuro Bob Denard n’abo bafatanyije bahiritse Saïd Mohamed ku butegetsi bw’ibirwa bya comores.
Indwanyi ya cyane Bob Denard
2000: General Ariel Sharon wahoze ayobora Israel (ubu aracyari muri koma, ayimazemo imyaka itubutse), yakojeje agati mu ntozi, atuma hongera kuvuka ubushyamirane hagati ya Israel na Palestine.
Gen. Ariel Sharon mu minsi ye ya nyuma agaragara mu ruhame
2004 : Ikipe y'igihugu y’Abagore mu mupira w’amaguru, yatsinze iya Lituanie ibitego 10 ku
busa, yongera gutsinda ibindi nk'ibi ikipe ya Azerbaidjan nyuma y’iminsi ibiri gusa.
Ikipe y'igihugu y'Abagore (France)
John Williams NTWALI