Bimwe mu byibukwa kuwa 29 Nzeli
0855: Himitswe Papa Benoît III
1956: Hatabarutse Anastasio Somoza Garcia, wayoboye Nicaragua .
1907: Nibwo hamuritswe bwa mbere Kajugujugu ibasha kuguruka ikijyejuru
1911:Ubutaliyani bwagabye ibitero muri Turukiya ruhita rwambikana
2001: Hatabarutse Nguyên Van Thiêu, wabaye Perezida wa Vietnam y'epfo (1967 - 1975), Vietnam zikiri ibihugu bibiri
N'ubwo yari n'umusirikare wubashywe, abaturage be bamushimiraga ko yanyuzagamo akabizihirza ibirori mu murishyo w'ingoma yari abereye umuhanga wo kuvuza.
Perezida General Nguyên Van Thiêu ku murishyo w'ingoma
1956: Nyuma y'urupfu rwa Perezida Somoza wayoboraga Nicaragua, Kongere (inteko) yemeje ko umuhungu we amusimbura, bashingiye ku kuba ari we wenyine Se yabitsaga amabanga akomeye y'igihugu n'imiyoborere yacyo.
1971: Ku kwezi hoherejwe icyogajuru Luna 19 cy'Abasoviyete.
1972: Nyuma y'imyaka 35 ibi bihugu byombi birebana ay'ingwe, Ubushinwa n'Ubuyapani byasubukuye umubano ushingiye kuri dipolomasi, ububanyi n'amahanga n'imihahiranire.
1992: Perezida Fernando Collor de Mello, wayoboraga Argentina yirukanywe ku mirimo ye azizwa kurya ruswa, kandi mu gihe yiyamamaza ari cyo cyari ku ikubitiro ry'ibyo yari yiyemeje kurwanya. Abadepite banamureze kwikungahaza mu mutungo wa Rubanda, hafatirwa amafaranga ye asaga miliyoni 6.5 z'amadolari.
Perezida Fernando Collor de Mello
Williams N.John