Taliki ya 01 Ukwakira buri mwaka ni umunsi Mpuzamahanaga w'abasheshe akanguhe
Bimwe mu byibukwa kuwa 01 Ukwakira
-331: Nibwo Alexandre Mukuru (Alexandre Le Grand/ Alexander The Great)yatsinze uruhenu ingabo za Darius III, Umwami w'Abaperesi,azitsindiye i Mesopotamie, aruhuka yigaruriye isi.
Umwami w'Abami Alexander Mukuru yiyoboreraga urugamba
1404: Hatabarutse Papa Boniface IX
1806: Ku nshuro ya kane, Ubwongereza, Prusse, Suede n'Uburusiya byibumbiye hamwe mu bufatanye bwa gisirikare, ngo bizabashe guhangana n'ingabo z'Ubufaransa bw'icyo gihe zitisukirwaga.
1864: Abantu ibihumbi mirongo irindwi bahitanywe na n'umuyaga wa Serwakira wibasiye Calicuta.
1924: Havutse Jimmy Carter, wabaye Perezida wa 39 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva 1976 kugeza 1980.
Perezida Jimmy CARTER wayoboye USA
1949: Nibwo Ubushinwa bwahinduwe Repubulika Iharanira Rubanda, bikozwe na Mao Tsé-Toung wabuyoboraga.
Intavugirwamo Mao Tsé-Toung
1958: Nibwo Maroc na Tunisie byinjiye mu Ishyirahamwe ry'ibihugu by'Abarabu.
1959: Havutse Youssou N'Dour, Umuhanzi n'Umucuranzi wanditse izina ndasibangana mu Muziki Nyafurika.
Umuhanzi w'Umuhanga Youssou N'Dour
1960:Nibwo Nijeria yabonye ubwigenge
1990: Hatangiye inzira ndende y'ihinduka ry'amateka y'u Rwanda, ubwo izahoze ari FPR Inkotanyi zagabaga igitero zigahangana n'izari mu gihugu, mu rugamba rwiswe urwo kwibohora. Ku ikubitiro zari ziyobowe n'Umugaba Mukuru muri zo, General Fred Gisa RWIGEMA.
General Fred RWIGEMA Gisa
2010: Ishami ty'Umuryango w'Abibumbye LONI, ryasohoye icyegeranyo ku byaha by'intambara byakorewe muri Zaire yaje kugirwa RDC. Ibihugu byashyizwe mu majwi ni DRC, Rwanda, Burundi na Uganda
John Williams NTWALI