Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
IndwaraAstuces

Wari uziko waba uri mubashobora kurwara indwara ya diyabete ubwoko bwa 2


posted on Oct , 14 2010 at 13H 17min 18 sec viewed 2600 times



Kugeza umunsi wa none nta muti urasohoka ukiza indwara ya diyabete burundu.

Mbese diyabete ni indwara ki ?

Nk`uko igitabo nifashishije kitwa “Lange Curent Medical Diagnosis and Treatment 2008” kibivuga, diyebete ni uruhurirane rw`ihungabana mu mubiri w`umuntu guturutse ku izamuka rikabije ry`ibipimo by`isukari mu maraso. Ibyo biterwa n`ibintu bibiri :

-kubura k`umusemburo (hormone) witwa insuline.

-kuba uwo musemburo witwa insuline utabasha kwakirwa n`umubiri (resistance) bifatanyije n`uko insuline itarekurwa ku rugero rukenewe.

Hari amoko abiri ya diyabete:

-diyabete bita type I, iterwa n`uko utunyabuzima remezo (cellule, cell) twitwa islet B twangiritse. Iboneka cyane mu bana no mu ngimbi

-diyabete bita type II, niyo iboneka kenshi. Ubundi ku muntu muzima iyo insulin itakiriwe neza ngo ikore akazi ishinzwe mu mubiri, habaho kongerwa mu bwinshi byayo, ariko kuri iyi diyabete, ntabwo habaho kwiyongera k`ubwinshi bw`uwo musemburo. Iyi diyabete iboneka kenshi ku bantu begeze ku myaka ya za 40, ariko ntibivuzeko n`abandi batayirwara.

Itandukaniro hagati y`ubwoko bwa 1 n`ubwa 2

Diayabete ubwoko 1----- Diyabete ubwoko 2

-Ntiva mu muryango (non hereditary)-----Usanga mu muryango hari uwayirwaye

-Iboneka mbere y`imyaka 35 y`amavuko-----Iboneka nyuma y`imyaka 40 y`amavuko

-Gutangira kwayo kuratungurana (explosive)-----Gitangira buhoro buhoro(insidious )

-Ibimenyetso bivangavanze-----Ibimenyetso bike

-Umurwayi aba ananutse cyangwa asanzwe-----Umurwayi aba abyibushye, kandi afite inda ibyibushye

-Bayivumura ibipimo by`isukari ye biri hejuru ya 3 g/l-----Bayivumura ibipimo by`isukari ye biri hasi ya 2 g/l

-Abenshi bapfa bayirwaye bicwa n`impyiko (kidney)-----Abenshi bapfa bayirwaye bazira indwara z`umutima n`imiyoboro y`amaraso

Diyabete y`ubwoko bwa 2 itangira buhoro buhoro

Ni indwara itangaje kuko yongera amahirwe yo kurwara indwara z`umutima n`imiyoboro y`maraso (cardiovascular diseases). Ni ngombwa kumenya ko iyo ndwara iza buhoro buhoro kuko mu ntangiriro igaragaza utumenyetso duke cyane kuburyo uyirwaye ashobora kumara imyaka myinshi ataramenya ko ayirwaye.

Ikibabaje ni uko muri icyo gihe igenda yangiza umutima n`imiyoboro y`amaraso. Byaba byiza kuyipimisha mbere y`uko igeza igihe iganza uyirwaye.

Niba uri mu bafite amahirwe (ibyago) kurusha abandi yo kuba warwara iyo ndwara bimenye. Mbese abo ni bande ?

1. Ni imwe mu ndwara iva mu muryango (hereditaire).kuba ufite umubyeyi cyangwa umuvandimwe wayirwaye.

2. Umubyibuho ukabije cyane cyane iyo inda yabyibushye, ibyo bigaragara ku muzenguruko w`urukenyerero (ceinture) kuba gore 80cm, ku bagabo 94cm.

3. Imirire yiganjemo ibinyamavuta bikomoka ku nyamanswa. Kuba kandi iyo mirire ikennye ku mboga n`imbuto.

4. Kuba urwaye indwara y`umuvuduko w`amaraso ukabije (hypertension) ibyo nabyo byongera amahirwe yawe yo kuba warwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

5. Kutanyeganyega (sedentarity lifestyle). Uko udakora imyitozo ni nako wongera amahirwe yawe yo kuyirwara.

6. Kuba wararwaye diyabete mu gihe cyo gutwita, aha turavuga abagore, iyo yitwa gestational diabetis.kuba umugore kandi yarabyaye umwana munini cyane hejuru ya 4 kg nabyo byongera amahirwe mabi.

7. Kuba ifite icyitwa metabolic syndrom=umubyibuho ku nda, kutanyeganyega (sedentarity), umuvuduko ukabije w`amaraso(hypertension),ubwiyongere mu maraso bwa triglyceride, kugabanyuka kwa HDL-Cholesterol ariyo cholesterol nziza, hamwe n`ibipimo by`isukari nyinshi mu maraso igihe umuntu atariye.

8. Imyaka yigiye hejuru, diayebete yo mu bwoko bwa kabiri yabasira abarengeje imyaka 40 y`amavuko.

Diyabete y`ubwoko bwa kabiri ni indwara yakwirindwa !!! niba ufite kimwe cyangwa byinshi muri ibi, byaba byiza ubiganiriyeho na muganga. Imenye maze wirinde!!!

HIFASHISHIJWE: internet, endocrinology course of faculty of medicine at National University of Rwanda hamwe n`igitabo cyitwa “Lange Current Medical Diagnosis and Treatment 2008”.

AICHA UWAMAHORO

facebook
More Articles | >>View all news in this category
Abaganga barasabwa gutega amatwi abarwayi
 
Igihozo jessica ishimwe aracyarwariye muri chuk kandi aracyakeneye ubufasha bwawe
 
Ukwezi kwahariwe abafite ubumuga bwo kutumva: abo mu rwanda babayeho bate?
 
Muri afurika igitsina gore nicyo kibasiwe cyane n’icyorezo cya sida
 
Kolera imaze guhitana abagera kuri 421 muri cameroun.
 
N 'ubwo icyorezo cya sida kigenda gicika intege, siko biri ku ba baryamana bahuje ibitsina.
 
Kurara amajoro kuri interineti byaba bitera indwara z’umutwe
 
Ababana n’ubwandu bwa sida mu burundi, bakomerewe n’ikibazo cy’imiti
 
Ubundi bwoko bushya bwa sida muri uganda
 
Umubare w’abahitanwa na korela mu karere tchad giherereyemo uragenda wiyongera
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by gt Posted 15 hr 11 min ago

maze mumenya gutandukanya amahirw n`ibyago,muduha inkuru nziza arko uburyo muzitangamo biragayitse,umuntu yongera amahirwe yo kurwara ikintu?? cg yongera ibyago byo kurwara?mujye mwikosora ntimugakabye,ubwo waba utazi kuvuga ururimi rwawe ukamenya icyongereza cg igifransa?
naho ubundi mwari mukoze

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
41 bamaze guhitanwa na korela muri tchad
 
waruzi ko indwara y’imidido (éléphantiasis) iterwa n’umubu?
 
Ishimwe igihozo jessica: ku myaka 11 arwariye mu bitaro bya chuk, umutima we uri iburyo, akeneye ubufasha (updated)
 
Kwirinda biruta kwivuza, uburyo bwiza bwo gukumira kanseri y’ibere
 
Ababana na virusi itera sida mu rwanda baracyahabwa akato bakanahezwa
 
Ikigo cyihariye mu kuvura kanseri kiri hafi gufungurwa mu rwanda
 
Ibicurane by 'ingurube ntibikigaragara mu rwanda no ku isi- oms
 
ingaruka z 'uburwayi buterwa no kwikinisha (masturbation)
 
Latest Videos in this group
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com