Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu Itorero Assemblée de Dieu ku Kimihurura habereye umuhango wo gusezera bwanyuma kuri Nyakwigendera Professeur Kim FOREMAN.
Madamu Prof. Kim Foreman atabarutse afite imyaka 59, akaba yaraguye mu bitaro by'umwami Faycal kuwa kabiri ushize azize impanuka y'Imodoka yari yabereye i Kabgayi ku wa Gatandatu.
Prof. Kim FOREMAN yari Umwarimu muri Kaminuza ya San Francisco State University (SFSU) muri Amerika, by'umwihariko akaba yari ayoboye agashami k'ikoranabuhanga muri iyo Kaminuza. Yari afite impamyabushobozi y'ikirenga (PhD) mu bijyanye n'ikoranabuhanga yakuye muri University of Wisconsin-Madison.
Guhera mu 1998 Madamu Prof. Kim Foreman yatangiye ingendo ze mu Rwanda nk'umumisiyoneri ndetse akaba yari agamije no guhugura abarimu ku bijyanye n'ikoranabuhanga. Bimwe mu bikorwa yakoreraga mu Rwanda birimo: guhugura abarimu ba Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ku bijyanye n'ikoranabunga, guhugura abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda mu bijyanye n'Iyobokamana, yafashaga kandi imfubyi n'abapfakazi mu buryo butandukanye burimo kubarihira amashuri, kububakira amazu no kubaha amatungo.
Afatanyije n'Umugabo we Doctor Chris Foreman, bashinze ishuri rya Bibiliya mu Karere ka Huye ryitwa CASA (Come and See Africa).
Hano yari amaze gutanga amahugurwa muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda
Madamu Prof. Kim Foreman kandi ni umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye kugirango habeho umubano w'ubufatanye mu by'amasomo hagati ya Kaminuza Nkuru y'u Rwanda na Kaminuza ya KYUNG HEE yo muri Koreya y'Amajyepfo, ndetse kuri ubu abanyeshuri bamwe b’Abanyarwanda bakaba baratangiye kujya kwiga muri iyo Kaminuza.
Prof Kim Foreman ari kumwe na Prof Silas Lwakabamba
Isaac Foreman, umuhungu wa nyakwigendera ubwo yasezeraga bwa nyuma ku mubyeyi we Kim Foreman yagize ati: "Mama yari umubyeyi mwiza cyane, ku buryo mpamya ntashidikanya ko iyo malayika aza akamubwira ngo mu minsi icumi uzapfa, hitamo icyo wakora n'aho uzagikorera, yari guhitamo kuza hano mu Rwanda, none koko niko byagenze, Imana imwakire."
Doctor Chris FOREMAN asezera bwa nyuma ku mufasha we bari bamaranye imyaka 36 babana yagize ati: "Umugore wanjye yari afite imyaka 59 nanjye mfite 60, tumaranye igihe kitari gito kandi namukundaga pe, ariko nyine ntakundi byagenda Imana Imwakire." Yashimiye abantu bose babatabaye by'umwihariko Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.
Marcel NZAMURAMBAHO ni umwe mu bize mu ishuri ‘CASA’, ubu akaba ari n'umwarimu muri iryo shuri Tuganira yagize ati: "Mu by'ukuri byarangoye cyane kumva ngo umuntu wari ufite iyerekwa rikomeye nk'irye yapfuye, ariko kandi nakomejwe n'uko ibikorwa asize akoze bizivugira byo ubwabyo."
Kuri uyu Gatandatu nibwo biteganyijwe ko umurambo wa Nyakwigendera Kim Foreman wurizwa indege ukajyanwa muri Amerika, bikaba biteganyijwe ko azashyingurwa kuwa Gatandatu tariki 13 Kanama.
Ambasaderi wa Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda asezera bwa nyuma kuri Nyakwigendera
Isaac Foreman, Chris Foreman na Simon Foreman
Uwo ufite igipfuko ku mutwe ni Frank Murenzi wari utwaye imodoka igihe bakoraga impanuka.
Hano akaba yarimo gusaba imbabazi umuryango wa Foreman kubera uburangare yagize
Ruzindana Rugasa