Barack Obama na George Clooney mu kibazo cya Sudani
posted on Oct , 13 2010 at 13H 51min 36 sec viewed 2582 times
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama kuri uyu Kabiri yari afitanye gahunda na George Clooney, umukinnyi wa film wagacishijeho, aho bagombaga guhura nyuma ya sa sita bakaganira ku bibazo bya Sudani y’Amajyepfo.
Akimara guhura na Obama, George Clooney yatangarije ibitangazamakuru bitandukanye ko isi yose ishobora guhagarika ibikorwa by’ubwicanyi biri kubera muri Sudani kandi bagatuma n’amatora ya kamarampaka ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha aba mu mutuzo nta mitungo myinshi ikoreshejwe cyangwa ngo abantu bahasige ubuzima.
Yongeye kandi guhamagarira ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’I Burayi kwita ku bibazo bya Sudani bagakoresha uko bashoboye referandum iteganyijwe tariki ya 9 Mutarama umwaka utaha ikazamo amahoro.
Uyu mugabo kandi uherutse no muri Sudani mu minsi ishize akimara kuvugana na Obama yavuze ko isi yose niyivanga mu bibazo bya Sudani bizatuma ubwoba abaturage bafitiye amatora yo mu kwa mbere buvaho ahubwo bikaba imwe mu mpamvu zizatuma amahoro agaruka muri icyo gihugu.
Ibyo bibaye nyuma y’aho mu byumweru bitatu bishize Perezida Obama yavuze byinshi byerekeye ejo hazaza ha Sudani, ubwo yari mu nama I New York mu Muryango w’Abibumbye.
Tubamenyeshe ko agace k’Amajyepfo ya Sudani kamaze imyaka isaga 20 kari mu mirwano gahanganyemo n’Amajyaruguru aho abaturage batagira ingano bamaze kuhasiga ubuzima. Iyo ntambara yahagaritswe n’ibiganiro by’amahoro byatangiye muri 2005, hakaba hategerejwe kureba niba iyo referandum izatuma ibyo bice byombi bya Sudani byiyomekanya cyangwa hagatangwa ubwigenge ku gice cyo mu majyepfo.
SHABA Erick Bill
|