Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Barack Obama na George Clooney mu kibazo cya Sudani


posted on Oct , 13 2010 at 13H 51min 36 sec viewed 2582 times



Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama kuri uyu Kabiri yari afitanye gahunda na George Clooney, umukinnyi wa film wagacishijeho, aho bagombaga guhura nyuma ya sa sita bakaganira ku bibazo bya Sudani y’Amajyepfo.

Akimara guhura na Obama, George Clooney yatangarije ibitangazamakuru bitandukanye ko isi yose ishobora guhagarika ibikorwa by’ubwicanyi biri kubera muri Sudani kandi bagatuma n’amatora ya kamarampaka ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha aba mu mutuzo nta mitungo myinshi ikoreshejwe cyangwa ngo abantu bahasige ubuzima.

Yongeye kandi guhamagarira ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’I Burayi kwita ku bibazo bya Sudani bagakoresha uko bashoboye referandum iteganyijwe tariki ya 9 Mutarama umwaka utaha ikazamo amahoro.

Uyu mugabo kandi uherutse no muri Sudani mu minsi ishize akimara kuvugana na Obama yavuze ko isi yose niyivanga mu bibazo bya Sudani bizatuma ubwoba abaturage bafitiye amatora yo mu kwa mbere buvaho ahubwo bikaba imwe mu mpamvu zizatuma amahoro agaruka muri icyo gihugu.

Ibyo bibaye nyuma y’aho mu byumweru bitatu bishize Perezida Obama yavuze byinshi byerekeye ejo hazaza ha Sudani, ubwo yari mu nama I New York mu Muryango w’Abibumbye.

Tubamenyeshe ko agace k’Amajyepfo ya Sudani kamaze imyaka isaga 20 kari mu mirwano gahanganyemo n’Amajyaruguru aho abaturage batagira ingano bamaze kuhasiga ubuzima. Iyo ntambara yahagaritswe n’ibiganiro by’amahoro byatangiye muri 2005, hakaba hategerejwe kureba niba iyo referandum izatuma ibyo bice byombi bya Sudani byiyomekanya cyangwa hagatangwa ubwigenge ku gice cyo mu majyepfo.

SHABA Erick Bill
facebook
More Articles | >>View all news in this category
Igihe cyo kuvugurura itegeko nshinga rya zimbabwe cyigijwe inyuma na none
 
Ibitaro by’umwami faycal bigiye gutangira ibikorwa byo kubaga no guhererekanya impyiko ku nshuro ya mbere
 
“dukwiriye kwita ku ihindagurika ry’ikirere kuko bigira ingaruka ku buzima bwacu”- senateri iyamuremye
 
Chili: abacukuzi 33 bakuwe mu buvumo bari bamazemo iminsi 69
 
Mayor w’akarere ka ruhango arashinjwa kwirukana abakozi uko yishakiye
 
Ku nshuro ya mbere mu mateka, ghana yohereje ambasaderi wayo mu rwanda
 
Iterabwoba: al-qaida yasohoye numero nshya y’ikinyamakuru cyayo « inspire »
 
Afghanistan : abasirikari bane ba otan biciwe mu gitero cya bombe
 
Umunyamabanga nshingwabikorwa w 'akarere ka gasabo mu maboko ya polisi, araregwa gusambanya umugore w 'abandi
 
Gen. bosco ntaganda araregwa ibindi byaha byo kwica abanyapolitiki bo muri cndp batavugaga rumwe nawe
 
Page:
AuthorsComments
Page:
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Barack obama na george clooney mu kibazo cya sudani
 
Usa: itegeko “don’t ask, don’t tell” rigiye gukurwaho mu gisirikare
 
Nyagatare: imvura yasenyeye abaturage mu murenge wa tabagwe
 
Afghanistan : indege yari itwaye imitwaro yaguye hafi y’umurwa mukuru kaboul
 
Abapolisi 90 b’abagore berekeje mu ntara ya darfour
 
Uganda: dr kizza besigye imbere y 'urukiko aregwa ibyaha by 'ubugambanyi
 
Leta y’u rwanda igiye kugurisha imwe mu imigabane ifite muri bralirwa
 
Mu burusiya hari gahunda yo gushyira 50% by’abaturage mu bikorwa byo gukunda igihugu
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com