Huye: Habereye urugendo rwo kurwanya ihungabana riterwa n 'indwara zidakira
posted on Oct , 15 2010 at 07H 18min 25 sec viewed 14 times
Umuryango nyarwanda ukwiriye kwita ku barwayi babana n’indwara zidakira, birinda kubaha akato, kuko iyo babonye ubahumuriza biyakira bakabana n’ubwo burwayi bwabo, mu gihe iyo bahawe akato bishobora kongera ihungabana baba barahuye na ryo. Ubu butumwa bukaba bwatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu Ishami ry’Ubuganga bita ku buzima bwo mu mutwe, ubwo bari mu mujyi wa Huye ,mu rugendo rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Urwo rugendo rwabereye mu mujyi wa Huye; abagendaga bakaba batangaga ubutumwa bwo kurwanya ihungabana riterwa n’indwara zidakira barushaho kubishyira mu buvuzi bw’ibanze.
Ngo indwara zidakira ahanini zitera guhungabana bityo bikaba byatera umuntu kwiheba. Ngo ni byiza ko umuntu yegerwa kuko iyo guhungabana kumufatanije n’indwara yisanganiwe birushaho gushyira ubuzima bwe mu kaga
Ibijyanye n’ihungabana riterwa n’indwara zidakira kandi byemezwa n’abaturage bo mu Karere ka Huye bavuga ko kenshi bigora umuntu kwakira ko arwaye indwara idakira ndetse bizagera aho ikamwica.
Mukashema Alice, umuturage wo mu Kagari ka Cyarwa mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye. Yagize ati “Ibyo bintu biragaragara cyane kubera ko nk’umuntu iyo bamubwiye ko arwaye SIDA cyangwa Diyabete, ntabwo uzakira, urumva ko mu mutwe asa n’uhungabanye akaba yajya mu cyumba akifungirana akavuga ati “nirushaka ruzaze runjyane nta cyo ndindiriye, akaba nta n’ikintu cy’iterambere yakwigezaho.”
Umuyobozi Wungirije w’Umushinga w’Abanyeshuri ugamije guteza imbere ubuzima bwo mu mutwe mu Ntara y’Amajyepfo, Muneza Eugene akaba yatangaje ko n’ubwo izo ndwara zidakira hari uburyo abo bantu baba bashobora kwitabwaho bakabona imiti, bityo bakabasha kwiyakira mu muryango nyarwanda.
Ngo impamvu kandi bibanda cyane ku ihungabana riterwa n’indwara zidakira ni uko ubwabyo bigora abarwayi bazo kubyakira. Ku bw’ibyo rero ngo nk’abagaga, bashaka no gufasha abo barwayi ku bijyanye n’imitekerereze kugeza ubwo bafasha abarwayi kwiyakira.
Muneza yagize ati “Impamvu izo ndwara zidakira nka SIDA, Diyabete cyangwa Kanseri, tuzibandaho ni uko abantu benshi iyo bamaze kumenya ko barwaye ziriya ndwara, kwiyakira birabagora. Ni yo mpamvu nk’abaganga (abanyeshuri biga ubuganga) turashaka no kureba kuri icyo gice cy’imitekerereze kugira ngo dufashe umuntu ku buryo bwuzuye.”
Urwo rugendo rwakozwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuganga ryita ku buzima bwo mu mutwe.
Mu nsanganyamatsiko igira iti “Turwanye ihungabana riterwa n’indwara zidakira turushaho kubishyira mu buvuzi bw’ibanze”, abo banyeshuri bakaba bakanguriraga abatuye mu mujyi wa Huye kudaha akato ababana n’indwara zidakira ahubwo babakangurira kujya kwa muganga kuko ngo iyo umuntu amaze kwiyakira ashobora kubana n’uburwayi bwe kandi agakomeza kubaka icyizere no kwiteza imbere. Urwo rugendo rukaba rwakozwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe, ubusanzwe wizihizwa tariki ya 10 Ukwakira.
NTIVUGURUZWA Emmanuel / Igihe.com, Huye
|