Dukwiriye kwita ku ihindagurika ry’ikirere kuko bigira ingaruka ku buzima bwacu - Senateri Iyamuremye
posted on Oct , 15 2010 at 07H 33min 43 sec viewed 14 times
Mu itangazo yashyize ahagaragara ubwo inama yahuzaga Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu bya Afurika yateranye muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa kabiri yari irangiye, Umuyobozi w’Akanama Gashinzwe ubukungu bw’icyaro, ubuhinzi, ubukungu kamere ndetse n’ibidukikije Senateri Augustin Iyamuremye, yavuze ko ari ngombwa ko abantu bita ku mihindagurikire y’ikirere kuko igira ingaruka mbi ku buzima bwabo bwa buri munsi.
Senateri Iyamuremye kandi yavuze ko ukwiyongera k’ubushyuhe ku isi, imigwire idakwiriye y’imvura ndetse n’ ukwiyongera kw’ ibura ry’ibiribwa n’amazi meza ku isi ari bimwe mu bintu ahanini biri gutera ihindagurika ry’ikirere.
Iyo nama y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika yanibanze ku Ntego z’Ikinyagihumbi(MDGs), yanzuye ko kugirango uyu mugabane wa Afurika ubashe kubaho, bisaba ko iyi nteko ishyiraho uburyo bwo gukangurira ibihugu bigize umugabane wa Afurika gushyiraho amategeko agamije kurengera ibidukikije.
Nk’uko Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Amajyambere y’icyaro n’ubuhinzi mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabibwiye abadepite ba Afurika, ngo kudashyiraho aho guhurira abantu bakaganira ni byo byatumye imwe mu myanzuro yafatirwaga uyu mugabane yagiye icika intege icika itaragera ku ntego zayo.
Twabamenyesha kandi ko abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika basanze bikwiriye ko bagira urwego rw’amategeko rufata ibyemezo kugira ngo bajye babasha gutegeka ibihugu ibyo bikwiriye gukora ngo ibidukikije bibashe kubungabungwa neza.
SHABA Erick Bill
|