Igihe cyo kuvugurura itegeko nshinga rya Zimbabwe cyigijwe inyuma na none
posted on Oct , 15 2010 at 07H 12min 44 sec viewed 14 times
Abagize inteko ishinga amategeko muri Zimbabwe, bafite mu nshingano zabo kuvugurura itegeko nshinga, bigije inyuma igihe cyo gushyira ahagaragara imbanziriza mushinga w'iri tegeko; aba badepite batangaje ko ubu bari mu gihe cyo gutegereza ingengo y'imari izabafasha kumurika bwa nyuma mu nama rusange; uyu mushinga w'itegeko nshinga rishya ry'icyo gihugu.
Iri tegeko nshinga rishya rigomba kuba ryagiye ahagaragara mbere y'uko amatora aba muri iki gihugu, ariko inzira y'uko rijya ahagaragara ikomeje kuzitirwa n'uko abari kurikora bakomeje guterwa ubwoba kuva muri Nyakanga, aho umuntu umwe yaguye mu mirwano mu kwezi gushize; nk'uko bitangazwa n'ibiro ntaramakuru by'abanyamerika AP.
Paul Mangwana, wungirije umukuru w'abadepite bari gutunganya iri tegeko nshinga, yavuze ko inama zo gushyira ahagaragara iri tegeko zigijwe inyuma bitewe n'uko muri iki gihugu habaye ibikorwa byo guhohotera abaturage,ni ku nshuro ya kabiri, iki gihe cyo gushyira ahagaragara iri tegeko gisubikwa,kuko ryagombaga gushyirwa ahagaragara kuwa kabiri w'iki cyumweru twatangiye.
Ariko Mangwana yavuze ko bazagarura iyi gahunda, haramutse habonetse ingengo y'imari yo gukoresha muri iki gikorwa. Yavuze kandi ko amatora ya kamarampaka biteganyijwe ko azaba mu kwezi kwa Kamena 2011. Iri tegeko nshinga rishya riri muri gahunda yemejwe ubwo habaga isaranganya ry'ubutegetsi muri Zimbabwe.
Hejuru ku ifoto:
Bamwe mu baturage ba Zimbabwe bari mu mihanda basaba Leta gushyiraho itegeko nshinga rishya, aha hari mu mwaka ushize
Frank M.
|