Umunyamabanga Nshingwabikorwa w 'Akarere ka Gasabo mu maboko ya polisi, araregwa gusambanya umugore w 'abandi
posted on Oct , 14 2010 at 08H 57min 20 sec viewed 8082 times
Nyuma yo guhwihwiswa n’abantu benshi ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Willy Mutabazi yaba yaratawe muri yombi azira gusambana n’umugore w’abandi, ubu noneho inkuru yabaye impamo.
Ibyo ni ibyemejwe n’Umuyobozi Mukuru w’Akarere ka Gasabo Bwana Willy Ndizeye, ubwo yatangarizaga The New Times kuri uyu Gatatu ko Willy Mutabazi wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Karere yatawe muri yombi kuwa Gatanu w’icyumeru gishize ubwo yari ku biro by’Akarere.
Meya w’Akarere ka Gasabo yakomeje avuga ko icyo yabashije kumenya ari uko mu cyumweru gishize Mutabazi yahamagajwe kuri polisi, ngo bikaba byarabaye nyuma y’aho umugabo umwe ajyanyeyo ikirego aho yavugaga ko aherutse gufata Mutabazi amusambanyiriza umugore.
Ibyo kandi byanemejwe ku munsi w’ejo n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Augustin Nkusi, aho yongeyeho ko Mutabazi azitaba urukiko bitarenze kuri uyu wa Gatanu akazaburanishwa ku cyaha aregwa cy’ubusambanyi.
Gusa ngo n’ubwo bimeze bityo, Mayor Mayor wa Gasabo ntiyabuze kongeraho ko n’ubwo Mutabazi yafatiwe mu cyaha cy’ubusambanyi, ubusanzwe ngo yari umunyamurava cyane ku buryo nta rindi kosa na rimwe bari bamuziho mu Karere.
SHABA Erick Bill
|