Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w 'Akarere ka Gasabo mu maboko ya polisi, araregwa gusambanya umugore w 'abandi


posted on Oct , 14 2010 at 08H 57min 20 sec viewed 8082 times



Nyuma yo guhwihwiswa n’abantu benshi ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo Willy Mutabazi yaba yaratawe muri yombi azira gusambana n’umugore w’abandi, ubu noneho inkuru yabaye impamo.

Ibyo ni ibyemejwe n’Umuyobozi Mukuru w’Akarere ka Gasabo Bwana Willy Ndizeye, ubwo yatangarizaga The New Times kuri uyu Gatatu ko Willy Mutabazi wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Karere yatawe muri yombi kuwa Gatanu w’icyumeru gishize ubwo yari ku biro by’Akarere.

Meya w’Akarere ka Gasabo yakomeje avuga ko icyo yabashije kumenya ari uko mu cyumweru gishize Mutabazi yahamagajwe kuri polisi, ngo bikaba byarabaye nyuma y’aho umugabo umwe ajyanyeyo ikirego aho yavugaga ko aherutse gufata Mutabazi amusambanyiriza umugore.

Ibyo kandi byanemejwe ku munsi w’ejo n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Augustin Nkusi, aho yongeyeho ko Mutabazi azitaba urukiko bitarenze kuri uyu wa Gatanu akazaburanishwa ku cyaha aregwa cy’ubusambanyi.

Gusa ngo n’ubwo bimeze bityo, Mayor Mayor wa Gasabo ntiyabuze kongeraho ko n’ubwo Mutabazi yafatiwe mu cyaha cy’ubusambanyi, ubusanzwe ngo yari umunyamurava cyane ku buryo nta rindi kosa na rimwe bari bamuziho mu Karere.

SHABA Erick Bill



facebook
More Articles | >>View all news in this category
Dukwiriye kwita ku ihindagurika ry’ikirere kuko bigira ingaruka ku buzima bwacu - senateri iyamuremye
 
Nigeria: agatsiko ka kiyisilamu karifuza gusaba imbabazi
 
Huye: habereye urugendo rwo kurwanya ihungabana riterwa n’indwara zidakira
 
Igihe cyo kuvugurura itegeko nshinga rya zimbabwe cyigijwe inyuma na none
 
Ibitaro by’umwami faycal bigiye gutangira ibikorwa byo kubaga no guhererekanya impyiko ku nshuro ya mbere
 
“dukwiriye kwita ku ihindagurika ry’ikirere kuko bigira ingaruka ku buzima bwacu”- senateri iyamuremye
 
Chili: abacukuzi 33 bakuwe mu buvumo bari bamazemo iminsi 69
 
Mayor w’akarere ka ruhango arashinjwa kwirukana abakozi uko yishakiye
 
Ku nshuro ya mbere mu mateka, ghana yohereje ambasaderi wayo mu rwanda
 
Iterabwoba: al-qaida yasohoye numero nshya y’ikinyamakuru cyayo « inspire »
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by bucyivahumwe Posted 12 hr 15 min ago

hahahah! Urupfu rw 'imbwa ni inyama! Gusa burya umuntu akora exportation yabanje guhaza amasoko y 'imbere!!!Uwo mugabo barongoreye umugore yisuzume!

0
bad good




 
by kamo Posted 13 hr 11 min ago

ndabaza !baba barafashwe bakoresha agakingirizo??, kandi wasanga ntanako batecyerezaga kubera kuba injiji zize...niyo mpamvu sida ijoga mubayobozi bagakizwa n 'agafaranga, nkirangiza , PLZ..ndasaba polisi y 'igihugu gufata iyo nkozi y 'ibibi y 'umugore nayo bakayitambikana, kandi bagakaza umurego mugufata ziriya mburamukoro ngo n 'abunganizi cyangwa bapfubuzi..aho gukura amaboko mu mifuka birirwa bikaraga mu mamodoka baguriwe n 'abagore na za styles bakesha ubufubuzi , umugabo nkuwo ntabugabo bumukwiye ninamubona mujye mumuca mu bandi, nanjye nshyigikiye uwavuze ngo umuyobozi wiyandarika, ugend ashurashura ntakajye ajya i mbere y 'abantu ngo yasame avuge, kuko ninamubona kuri tvr , nzajya nyizimya , nimwumva kuri radio rwanda nyizimye , nimpura nawe nce indi nzira..naho ningera aho aganira n 'abandi musabe guceceka.... smiley

0
bad good




 
by sadou Posted 14 hr 51 min ago

None se yamufashe kungufu. Ndunva adakwiye gufungwa atamufahe kungufu ahubwo nyir 'umugore asabe ubutane.Utabikora namutere ibuye Imana idufashe

0
bad good




 
by milk Posted 14 hr 58 min ago

Apuuuuuuuuuuu!!!!!!!!!! Gusambana bibi buri muntu ajye anywera ku iriba yifukuriye na bible irabivuga abatararongora bifate, kuko nabo muvuga ngo ntibafungwa amaherezo bazafungwa kuko shitani ihemba nabi cyane, irakoshya ugakora benibyo yarangiza ikagutamaza da! ngayo nguko ga Banyarwanda!

0
bad good




 
by DUDU Posted 16 hr 59 min ago

Khagendra Thapa Magar, l 'homme le plus petit du monde
il y a 6 heures 47 min


Buzzer ! Envoyer Imprimer L 'homme le plus petit du monde est désormais un Népalais de 18 ans qui mesure 65,5 centimètres, a annoncé jeudi l 'organisation Guinness World Records dans un communiqué. Lire la suite l 'article
Photos/Vidéos liées Khagendra Thapa Magar, l 'homme le plus petit du monde Agrandir la photo Khagendra Thapa Magar, qui a la taille et le poids (5,5 kg) d 'un bébé de quelques semaines, est entré dans le livre des records le jour de ses 18 ans, un anniversaire qui lui permet d 'être reconnu officiellement par l 'organisation. Il détrône le Colombien Nino Hernandez, 24 ans, nommé voici seulement cinq semaines.

"Un Népalais de 18 ans a été nommé l 'homme le plus petit du monde par les juges du Guinness World Records qui se sont rendus au Népal pour le mesurer ", a précisé l 'organisation basée à Londres dans un communiqué.

Une équipe de juges était arrivée cette semaine dans la ville de Pokhara, dans le centre du Népal, pour mener une série de mesures officielles qui ont été envoyées à Londres pour validation.

Au Népal, l 'adolescent est déjà une vedette: il a rencontré à plusieurs occasions le Premier ministre ainsi que miss Népal et s 'est transformé en ambassadeur pour le tourisme de cette petite république himalayenne... qui abrite les sommets les plus hauts du monde.

Le mois dernier, il s 'était rendu pour la première fois à New York, dans le cadre d 'une tournée promotionnelle organisée par le musée des excentricités "Ripley 's Believe It or Not! ".

L 'adolescent avait posé aux côtés d 'une statue en cire de l 'homme le plus grand de l 'histoire, l 'Américain Robert Wadlow --2,72 mètres, mort en 1940 à 22 ans--

Son père vendeur de fruits, Rup Bahadur Thapa Magar, a résumé le destin de son fils: "Khagendra est peut-être petit mais sa taille lui a donné un grand nom ", a-t-il déclaré à l 'AFP.

(source AFP)

0
bad good




 
by kayirangadonat Posted 17 hr 39 min ago

mu rwanda ubu hari ikibazo. usanga abayobozi benshi badafite abagore babo hano mu rwanda.(en bref les familles ) ntizikibana.aba Ministers,n;abandi bayobozi.ikindi usanga ubusambanyi bugenda bwiyongera cyane cyane mubayobozi.hakwiye kwitabwaho,ko imiryango yabana,niba umugabo yoherejwe gukorera nk 'icyangugu,nibashakireyo n 'umuigore we akazi/ bibe itegekop ko ministre azana umugore we bakaba babana.sinon ibi byica akazi.kandi n 'umryango nyarwanda ugasenyuka.sinibaza, iriya minisiteri ngo y 'umuryango icyo ikora.iriya mujawamariya ayobora?ariko reka ne kumurenganya.newe sinunva ngo umugabo yibere iyo i BUTARE.

0
bad good




 
by sentama2020 Posted 17 hr 16 min ago

Birababaje cyane kubona bavuga abagabo ko aribo basambana cyane,nyamara abagore aribo baciye.
Umugore ajya kukazi agataha saa yine zijoro ngo yari mukazi naho yigiriye gusambana yafatwa umugabo akaba ariwe ufungwa gusa ese umugore kuki we adafungwa?nyamara mushishose murikigihe abagore benshi ntarukundo bakigira baba bishakira amafaranga gusa.nimutabare ingo nyishi zarashize hakwiriye gufatwa ingamba naho ubundi byararangiye. Basore mukiri ingaragu nimukomere kumuheto kuko ubu ntarukundo rukiriho. smiley

0
bad good




 
by delne2 Posted 18 hr 42 min ago

birababaje vraiment so nukwisubiraho

0
bad good




 
by tesy Posted 19 hr 46 min ago

ariko muransetse cyane nonese mwabwirwa niki ko atari umugore wafashe uwo mugabo arega abagabo twaragowe ikije cyose ngo ni umugabo wagikoze nonese niba umugore apfuba akaba yarabonye umwunganizi akamwunganira neza umugabo yabizira ahhhhhhhhhhhaaaaaaaaaaa

0
bad good




 
by kayirangadonat Posted 19 hr 51 min ago

rwanda we????????????????????????

0
bad good




 
by leetheruler Posted 19 hr 22 min ago

Ahhaaa erega benshi barabikora ibyo! ndibuka ubwo Nashatse icumbi kuri St Paul nkahahurira n 'Umunyamabanga nshingwabikorwa w 'Akarere ka Gicumbi witwa Sinese Museveni ari kumwe n 'umugore tuzi twese abagenda Byumba ufite umugabo baka ibyumba byo gutereramo akabariro. Abakozi baho bari barabihwihwishije nanga kubyemera mbyemera mbifatiye bapfupfunuka mu cyumba mu cya kare nkamabandi yose. Uwo mugore yitwa Furaha ubanza hirya iyo mu majyaruguru ashinzweyo iby 'imari. cyangwa ariwe bafatanya kuyanyereza.
Abahakora bo bemeza ko hari nigihe babikorera mu biro !!! genda Kagame waragowe!

0
bad good




 
by hindukaulrich Posted 20 hr 38 min ago

abayobozi bitwara nabi bene aka kageni ntibaba bakwiye guhagarara imbere y 'abaturage ngo nabo bagire icyo babatangariza...kuko baba barangwa n 'icyaha cyo kwiyandarika no kwica society nyarwanda, ikibabaje nuko mu gihugu cyacu bamaze kuba benshi, ngaho , abafashwe bafatanye, abasambanira mi biro n 'abakozi babo,abarongora abakozi bo murugo, abatera inda abana babanyeshuri, abagore babaherwe birirwa mubapfubuzi, abayobozi barenga umwe batagira abagore ,bakirirwa batuma abashoferi babo kubashakira indaya,,,heeeh, ibi n 'ikimenyetso kibi cyaranze ingoma zijya gusenyuka , nyamuneka mwarekeye aho, ubu se uwo mugabo basambanyirije umugore iby 'urugo rwe ntibirangiriye aho/uwo mu executif azamucyura nibura ngo babane niba ntanundi yagiraga?abana se bo niba hari abo bagiraga , bahawe uwuhe murage?ubu se barajyya kw 'ishuli abandi ntibirirwe babatung agatoki ?ngaho murebe iby 'u Rwanda rwacu...ndababaye cyane kuko amajyambere arimo ajyana n 'ibndi bibi kurusha uko abantu bibera gaho tukigira , ubupfura, ubunyangamugayo, ubutwari, kwanga guhemuka, kwanga guseba n 'izindi ndanga gaciro abakurambere bacu bagiraga, waruziko ubusambanyi na ruswa biva indimwe?

0
bad good




 
by nzakurya Posted 20 hr 42 sec ago

Tout est sexe SVP.Utarasambana namutere ibuye.Mu bintu nize muri Philosophie kera nkiri mu ishuri (Dore ndisaziye); bavuga ko ubundi muri iyi Si y 'imburabuturo abantu bagira Confricts zishingiye ku bintu bitatu (3)gusa:
-1) Le Sexe ( Igitsina kiza ku mwanya wa mbere SVP. Mubaze na Psychaliste S. Fred...°)
2) La Fortune (imitungo by the way... l 'argent par exemple)
3) Le Pouvoir (soit polik, soit...Inyota y 'Ubutegetsi.)

Uvuguruza ibi yabimbwira niba abona muri iyi si hari ikindi abantu baba bapfa kidashingiye kuri ibi bitatu!!!!!

0
bad good




 
by pajakane Posted 20 hr 8 min ago

Turashize, forbidden fruit tastes sweatest, Mbabajwe numugore we n 'abana gusa.

0
bad good




 
by Unknown Posted 20 hr 10 min ago

KIRIYa kiginga Bakita Ikirabo!!! Turagaragaye. Ariko iyo babahana nkuko
bahannye babandi!!!

0
bad good




 
by keke12 Posted 21 hr 38 min ago

hehehehe sha ariko mwagiye mureka kutujijisha kweli ubuse niwe wenyine usambana ko hari n 'ababikora kdi bazwi na buri wese ahubwo nibavuge ikosa rindi bamusanganye cga izindi nzangano zabayeho ubuse wamugani ba giti mushisho bagiye kwivuza inkoni mubuhinde ko batafunzwe hanyuma se uwagaciye akanageza ubwo afunjyisha ba ka we ko atafuzwe ?????? mbabarira sha hano turabizi hafungwa uwo bakuyeho amaboko ubwo rero ntago ari ubutabera

0
bad good




 
by rukaburacumu Posted 21 hr 6 min ago

Hano mu Rwanda abayobozi n 'abasirikare bakuru bakunze kuvugwaho ingeso mbi zo gusambanya abagore b 'abandi ukabona ntawe ubyitayeho ngo NI UKWAKIRA ABAKURU! smiley smiley smiley smiley Uyu muco ngo ni uwa cyera cyane nk 'uko tubisoma mu gitabo cyitwa IBIRARI BY 'INSIGAMIGANI! Umwami yakundaga umugore wawe akaba aramujyanye nta nkurikizi! WABA ARI WA MUCO WA CYERA SE TURI KUGARUKAHO BAGENZI? INTORE NKURU MUTABARE!!!!! smiley smiley

0
bad good




 
by Unknown Posted 22 hr 44 min ago

icyo nzi ni uko abafatwa ari ababa bagize ibyago naho ubundi benshi mubayobozi hano mu rda nzi neza ko batatera uyu mugabo ibuye.
Ubu se ba giti mu isho ibyabo ntibimaze kwibagirana kdi baraguwe gitumo iyo mu mahoteri bamwe bikabaviramo no kujya kwivuriza iyo za Buhinde......!!!

0
bad good




 
by Unknown Posted 22 hr 44 min ago

Aka ni akumiro mba ndoga Mutabazi.
Iki kibazo Kagame nagifatire ingamba si non Abayobozi benshi uwo mutego bawurimo ni uko bitavugwa ariko Abagore benshi mu mirimo itandukanye bahatirwa kuryanmana n 'Abayobozi ngo ntibazirukanwa cg kugirango barusheho kugira andi mahirwe mu kazi.
Burya rero ngo IMINSI IBA MYINSHI IGAHIMWA N 'UMWE GUSA.
Ubu noneho Abo bayobozi batangiye ni kwototera ingo z 'Abaturage. Amaherezo ubwo ni ayahe?
MINISTERI Y4UBUZIMA N4ISHINZWE IMIBEREHO MYIZA Y 'ABATURAGE NDETSE N 'ISHINZWE ITERAMBERE RY 'UMURYANGO NIBAFATIRE HAMWE INGAMBA NA PRESIDENT. ubundi ngo ufata ihene ayifata igihebeba, ubu se iracyahebeba cg yarasaraye? Byarenze igipimo kabisa Abayobozi baradusebya.

0
bad good




 
by DJ.KUKKU Posted 22 hr 54 min ago

HI Nonese ko mu blaming our President nkiyo nkozi yibibi bayita muri Gereza ngo naya Politic abayobozi nkabo bakwiriye guhindura inyunvire bakava mubintu nkibyo birirwagamo muma University aho bigaga cyangwa muma Geto bakodeshaga bakunvako iyo ubaye umuyobozi atarukujya buri kwezi ku Account ahubwo ugomba kubera abo uyobora urugero mubyiza si mubibi nkibyuwo muyobozi so kdi mwabayobozimwe mumenyeko buriya aba Paparazzi baba babariho aho mujya hose arega buriya muba muri aba Star nkayanvugo yubu bishatse kuvuga umuntu ugezwe mube imfura pls mwange umugayo cyakora sinakurenganya harabantu babona akazi agashomeri katarabakubise nkobo nzi nibura ngo umare nka 4 without job nkekako nkuwo akabonye atabikora abo nibabandi barangiza kwiga akazi karabateganyirijwe cya biga bagakora cyakora wiyubicyiye imbehe (pls Igihe mujye mushyiraho na Picture zabo Bunganizi ntibacyibita abapfubuzi) bye

0
bad good




 
by Unknown Posted 23 hr 34 min ago

Keretse niba yafashwe kuko yasebeje Gvt akorera kuko muri rusange umugore w 'undi ashobora kuba aryoha cyane. Kandi n 'aho tuvugira aha ushobora gusanga hari n 'abandi bibese ahantu bari kuryoherwa. Gusa nanone usanga abantu bagorwa n 'ubusa kuko nyuma y 'iyo mibonano hakunda kubaho kwicuza. Les sexuologues bari bakwiye gutanga ibitekerezo ku mpamvu abagabo bakunda cg se bakururwa cyane n 'abagore b 'abandi.

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Umunyamabanga nshingwabikorwa w 'akarere ka gasabo mu maboko ya polisi, araregwa gusambanya umugore w 'abandi
 
Gen. bosco ntaganda araregwa ibindi byaha byo kwica abanyapolitiki bo muri cndp batavugaga rumwe nawe
 
Urubanza rw’umutanzaniya warindaga akanatekera osama bin laden rwatangiye
 
Barack obama na george clooney mu kibazo cya sudani
 
Usa: itegeko “don’t ask, don’t tell” rigiye gukurwaho mu gisirikare
 
Nyagatare: imvura yasenyeye abaturage mu murenge wa tabagwe
 
Afghanistan : indege yari itwaye imitwaro yaguye hafi y’umurwa mukuru kaboul
 
Abapolisi 90 b’abagore berekeje mu ntara ya darfour
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com