USA: Itegeko “Don’t Ask, Don’t Tell” rigiye gukurwaho mu gisirikare
posted on Oct , 13 2010 at 13H 26min 24 sec viewed 3416 times
Iri tegeko ryashyizweho mu mwaka wa 1993 ku butegetsi bwa Perezida Bill Clinton, ubwo hakundaga kugaragara abasirikare bakora imibonano bahuje ibitsina (homosexual), iri tegeko rero rikaba ryarabuzaga umusirikare wese wa Amerika gutangaza niba akunda abo badahuje igitsina cyangwa abo babihuje, kugira ngo bitamuviramo kwirukanwa kuko bitemewe mu gisirikare.
Nk’uko Philipps Umucamanza wa leta yabitangarije Fox News ngo iri tegeko rigomba kuvaho, dore ko na Perezida Obama yatangaje ko atarishyigikiye, akaba kuri we abona ribangamira uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza. Ngo kubw'izo mpamvu, gutangariza uwo muhuje igitsina niba umukunda bikaba bishobora gutangira kwemerwa ku mugaragaro mu gisirikare.
Uyu mucamanza yakomeje asaba ubutegetsi bwa Obama kureka gukurikirana umusirikare uwo ariwe wese wagaragaweho gukunda uwo bahuje igitsina, bityo abasirikare bakishyira bakizana mu bijyanye n’ubuzima bwabo.
Yagize ati: “umunyamabanga mu by’umutekano agomba kureka gukurikirana cyangwa gukora iperereza uko riri kose ryaba riri gukorwa ku basirikare rishingiye ku itegeko 'don’t ask, don’t tell'”.
Twabibutsa ko n'ubwo senat yatoye ko iri tegeko rigumaho, Perezida Obama atarishyigikiye ndetse n'abagize Chambre des représentants bakaba baramaze gutora ko rikurwaho.
Simbi
|