Chili: abacukuzi 33 bakuwe mu buvumo bari bamazemo iminsi 69
posted on Oct , 14 2010 at 17H 17min 46 sec viewed 952 times
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu nibwo umucukuzi w’amabuye wa nyuma yasohotse mu buvumo bucukurirwamo amabuye y’agaciro bwa San José muri Chili, mu gikorwa cyo gukura abacukuzi (mineurs/ miners) 33 bari bararengewe n’ubwo buvumo kuva tariki 5 Kanama, ni ukuvuga mu minsi 69 ishize.
Icyo gikorwa cyamaze amasaha 22, kikaba cyanyuze kuri televiziyo nyinshi zo ku isi aho cyakurikirwaga n’abantu batari munsi ya miliyari mu bihugu bitari bike, hakaba hari abanyamakuru bagera ku 2000. Byarangiye abacukuzi 33 bose bakuwe muri ubwo buvumo, aho uwa 33 witwa Luis Urzua yasohotsemo bwa nyuma, akaba ari nawe wayoboraga abo bagabo bari baragize ibyago byo kugubwaho n’ubutaka ubwo bacukuraga amabuye. Uwo Urzua kandi bikaba bivugwa ko yabayoboye neza, aho yanagenaga ifunguro bagombaga kurya buri munsi, kugirango barondereze ibiryo kandi ntibicwe n’inzara.
Abo bacukuzi bakaba bari bamaze iminsi barafashijwe kujya bavugana n’imiryango yabo barebana nayo mu buryo bwa video. Ubwo bashoboraga kuzamurwamo kuri uyu wa gatatu bakiriwe n’imiryango yabo yari imaze igihe idahura nabo, ndetse banakirwa na perezida wa Chili Sebastian Pinera wari uhibereye.
Ubwo uwa nyuma yasohorwaga mu buvumo, mu mijyi yose ya Chili humvikanye urusaku rw’ibyishimo, ndetse n’abakuru b’ibihugu byo hanze nka perezida Obama wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Sarkozy w'u Bufaransa, Morales wa Bolivia n’abandi nabo batangaje ko bishimiye icyo gikorwa cyo gutabara abo bantu bari bamaze iminsi mu byago byamenywe n’isi yose.
Abaganga babapimyue batangaje ko nta bibazo bidasanzwe bafite, keretse wenda benshi muri bo bangiritse bikomeye mu menyo kuko bari bamaze iminsi barya ibintu bimwe kandi ntibayasukure.
UWIMANA Peter
|