Abapolisi 90 b’abagore berekeje mu ntara ya Darfour
posted on Oct , 13 2010 at 10H 36min 16 sec viewed 3759 times
Komiseri mukuru wa polisi Emmanuel Gasana ejo yahuye n’ikipe y’abapolisi b’abagore bagomba kwerekeza mu gihugu cya Soudan mu ntara ya Darfour mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano aho yabasabye kuzaha isura nziza igihugu kandi bagakora ikibajyanye neza mu minsi bazaba bariyo.
Nk’uko The New Times ibitangaza aba bagore 90 batoranyijwe kugira ngo bazafashe cyane cyane mu kwigisha ibijyanye n’uburinganire bushingiye ku guhohoterwa bikunda kuboneka mu ntambara ndetse no kurinda abana.
Bazakomeza akazi kabo kandi bigisha abandi bapolisi bazasanga Darfour uburyo bwo kwita ku bagore n’abana bakoze ibyaha.
Mu kugira ijambo ageze kuri abo ba polisi komiseri mukuru Gasana yabasabye gukora akazi kabo neza, kugaragaza ikinyabupfura kugira ngo bazarangize inshingano zibajyanye neza.
Yakomeje agira ati “ nimufatanya ibyo byose mbabwiye muzarangiza akazi kanyu neza, maze idarapo ry’igihugu cyacu rikomeze rizamurwe, kandi mugomba kurwanirira ko rizamurwa kurushaho, ibi byose twagezeho ni kubera ko twakoze neza tukitwara neza n’ikinyabupfura, nibyo rero namwe tubategerejeho”.
Yanabasabye kandi gukorana n’abandi bazasangayo bo mu bindi bihugu mu rwego rwo kugira ubunararibonye ati “ polisi yacu ubu ifite ibyishimo kuba yarahiswemo ngo itange ubufasha mu kuzana amahoro I Darfur”.
foto:newtimes
Simbi
|