Gen. Bosco Ntaganda araregwa ibindi byaha byo kwica abanyapolitiki bo muri CNDP batavugaga rumwe nawe
posted on Oct , 13 2010 at 16H 36min 53 sec viewed 5488 times
Brig Gen. Bosco Ntaganda ushakishwa bukware n’Urukiko rw’Umuryango Mpuzamahanga kubera gucyekwaho kugira uruhare mu bwicanyi n’ihohoterwa ryakorewe abaturage muri Walikare ndetse n’ubwicanyi bwabaye muri Congo muri iyi myaka ishize, ubu noneho araregwa ibindi byaha bishya byo kwica abatarumvaga ibintu kimwe na we bo mu mutwe wa CNDP, inshuti ndetse n’abo mu muryango wa Nkunda.
Nk’uko Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu ukorera muri Amerika wabitangaje, ngo Brig Gen. Ntaganda mu buryo buziguye cyangwa butaziguye yashatse kwivugana abantu barenga 24 yakekaga ko batamushakaga. Abo bakaba ari abantu batahuzaga nawe ibitekerezo bari mu mutwe wa CNDP.
Nk’uko Anneke Van Woudenberg Umushakashatsi mukuru muri uwo muryango yabitangaje, ngo kuva muri Mutarama uyu mwaka, Ntaganda akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’abantu bagera ku 8, ndetse no kugira uruhare mu bikorwa byo gushimuta abandi bantu 7 baburiwe irengero.
Bamwe mu bantu Gen Ntaganda aregwa ko yahitanye ni Lt. Col. Antoine Balibuno bivugwa ko yarashwe tariki ya 14 Nzeri I Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko kandi amwe mu makuru yatanzwe n’umutangabuhamya abivuga, ngo amasaha make mbere y’uko Balibuno yicwa yari yahamagawe kuri telefoni n’inkoramutima za Ntaganda, muri zo hakaba harimo Lt. Col. Kabakule Kennedy ndetse na John Asiki, bashakaga ko aza bagahurira mu kabari.
Ngo yarabitabye aganira nabo, hanyuma aza gutahana nabo mu ijoro. Ngo akigera mu modoka yavuganye n’umwe mu nshuti ze kuri telefone, ariko barangije ntiyahita akupa. Hanyuma ngo uwo bavuganaga kuri telefoni yaje kumva mu mwanya muto Balibuno ari kubaza abantu bari kumwe nawe mu modoka impamvu bashaka kumujyana mu rugo kwa Ntaganda.
Undi muntu bivugwa ko yishwe na Ntaganda ni Denis Ntare Semadwinga w’imyaka 77 wari ufitiye akamaro umutwe wa CNDP kandi akaba n’inshuti ya hafi ya Nkunda. Ntaganda rero ntaregwa kwica abo mu mutwe wa CNDP gusa kuko ubushakashatsi bw’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch) bwagaragaje ko n’abandi atabarebeye izuba. Muri bo harimo Umuyobozi wa Sosiyete Sivile ya Masisi Sylvestre Bwira Kyaki washimuswe,
Twabibutsa ko ibyo birego bishya bije nyuma y’aho Urukiko rw’Umuryango Mpuzamahanga rutangarije kuri uyu wa mbere ko Ntaganda ari we ukurikiyeho nyuma y’uko Callixte Mbarushimana aterewe muri yombi mu gihugu cy’ ubufaransa.
SHABA Erick Bill
|