Ahabanza Amakuru Abo turibo Amamaza Twandikire Umuryango Mail
Ibirimo
MTN Ads
BPR Ads
Radio Izuba
RSS Feed
Google Ads
Umuryango
igihe.com ifite Abanyamuryango
2964
. : : Iyandikishe : :
Amakuru atandukanyeHirya no hinoUtuntu n'utundiUyu munsi mu mateka

Gen. Bosco Ntaganda araregwa ibindi byaha byo kwica abanyapolitiki bo muri CNDP batavugaga rumwe nawe


posted on Oct , 13 2010 at 16H 36min 53 sec viewed 5488 times



Brig Gen. Bosco Ntaganda ushakishwa bukware n’Urukiko rw’Umuryango Mpuzamahanga kubera gucyekwaho kugira uruhare mu bwicanyi n’ihohoterwa ryakorewe abaturage muri Walikare ndetse n’ubwicanyi bwabaye muri Congo muri iyi myaka ishize, ubu noneho araregwa ibindi byaha bishya byo kwica abatarumvaga ibintu kimwe na we bo mu mutwe wa CNDP, inshuti ndetse n’abo mu muryango wa Nkunda.

Nk’uko Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu ukorera muri Amerika wabitangaje, ngo Brig Gen. Ntaganda mu buryo buziguye cyangwa butaziguye yashatse kwivugana abantu barenga 24 yakekaga ko batamushakaga. Abo bakaba ari abantu batahuzaga nawe ibitekerezo bari mu mutwe wa CNDP.

Nk’uko Anneke Van Woudenberg Umushakashatsi mukuru muri uwo muryango yabitangaje, ngo kuva muri Mutarama uyu mwaka, Ntaganda akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’abantu bagera ku 8, ndetse no kugira uruhare mu bikorwa byo gushimuta abandi bantu 7 baburiwe irengero.

Bamwe mu bantu Gen Ntaganda aregwa ko yahitanye ni Lt. Col. Antoine Balibuno bivugwa ko yarashwe tariki ya 14 Nzeri I Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko kandi amwe mu makuru yatanzwe n’umutangabuhamya abivuga, ngo amasaha make mbere y’uko Balibuno yicwa yari yahamagawe kuri telefoni n’inkoramutima za Ntaganda, muri zo hakaba harimo Lt. Col. Kabakule Kennedy ndetse na John Asiki, bashakaga ko aza bagahurira mu kabari.

Ngo yarabitabye aganira nabo, hanyuma aza gutahana nabo mu ijoro. Ngo akigera mu modoka yavuganye n’umwe mu nshuti ze kuri telefone, ariko barangije ntiyahita akupa. Hanyuma ngo uwo bavuganaga kuri telefoni yaje kumva mu mwanya muto Balibuno ari kubaza abantu bari kumwe nawe mu modoka impamvu bashaka kumujyana mu rugo kwa Ntaganda.

Undi muntu bivugwa ko yishwe na Ntaganda ni Denis Ntare Semadwinga w’imyaka 77 wari ufitiye akamaro umutwe wa CNDP kandi akaba n’inshuti ya hafi ya Nkunda. Ntaganda rero ntaregwa kwica abo mu mutwe wa CNDP gusa kuko ubushakashatsi bw’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch) bwagaragaje ko n’abandi atabarebeye izuba. Muri bo harimo Umuyobozi wa Sosiyete Sivile ya Masisi Sylvestre Bwira Kyaki washimuswe,

Twabibutsa ko ibyo birego bishya bije nyuma y’aho Urukiko rw’Umuryango Mpuzamahanga rutangarije kuri uyu wa mbere ko Ntaganda ari we ukurikiyeho nyuma y’uko Callixte Mbarushimana aterewe muri yombi mu gihugu cy’ ubufaransa.

SHABA Erick Bill



facebook
More Articles | >>View all news in this category
Dukwiriye kwita ku ihindagurika ry 'ikirere kuko bigira ingaruka ku buzima bwacu - senateri iyamuremye
 
Nigeria: agatsiko ka kiyisilamu karifuza gusaba imbabazi
 
Huye: habereye urugendo rwo kurwanya ihungabana riterwa n 'indwara zidakira
 
Igihe cyo kuvugurura itegeko nshinga rya zimbabwe cyigijwe inyuma na none
 
Ibitaro by’umwami faycal bigiye gutangira ibikorwa byo kubaga no guhererekanya impyiko ku nshuro ya mbere
 
“dukwiriye kwita ku ihindagurika ry’ikirere kuko bigira ingaruka ku buzima bwacu”- senateri iyamuremye
 
Chili: abacukuzi 33 bakuwe mu buvumo bari bamazemo iminsi 69
 
Mayor w’akarere ka ruhango arashinjwa kwirukana abakozi uko yishakiye
 
Ku nshuro ya mbere mu mateka, ghana yohereje ambasaderi wayo mu rwanda
 
Iterabwoba: al-qaida yasohoye numero nshya y’ikinyamakuru cyayo « inspire »
 
Page:1 |
AuthorsComments
Page:1 |
by sibo Posted 14 hr 26 min ago

muzabona kandi akunda kuza mu rwanda naramwiboneye ameze nka kagame bazabona

0
bad good




 
by rwandonziza Posted 19 hr 18 min ago

kiriya kigabo nikigoryi, nibagifate bagifunge, kuko ninikigambanyi. ni gute wakorana numuntu hanyuma ukamutanga. ubuzima bwa banyecongo baheze mu nkambi azabubazwe. njye numva ahubwo baratinze.

0
bad good




 
by gultu Posted 21 hr 32 min ago

niba ariko kano kagabo kameze , nanjye nkavuyeho nigarikiranwe cyangwa nako bagafanyiye nkabo kabikoze, n 'akagome kabi cyane , kwica umusaza w 'imyaka 77 kandi uharanira inyungu z 'abantu barenze umwe , atoke kule ule mjinga Ntagondwa..

0
bad good




 
by supasimba Posted 21 hr 2 min ago

Uriya ni umwicanyi kabuhariwe. Uwamuhakanira ni utamuzi. Gusa icyo agomba kumenya ni uko "tout se paie ici bas ". Biteye ubwoba ibibera muri aka karere dutuyemo. Hari ubwo nibaza niba abantu bararemewe kubaho uko bariho, mbese niba tugomba kubyemera dutyo. Ikibazo ni uko hari abavugira abo bicanyi. Ese ubundi uriya ni General wahe? Birababaje.

0
bad good




 
by texaskingston Posted 1 day 7 hr ago

Please let me tell you, soldiers with high ranks you should be careful about yourself, never use your power/positions to kill, torture,mistreat, kidnap,insult etc anyone who is not understanding things like you are understanding them! Instead as an officer you should be able/expert to proove that your line/thoughts are worthy to be supported not by gun instead by convicing all people where you want to take them. Nowadays an international eye is on every individual behavior, anytime you can be arrested to justify what you have done, God will always punish the criminals on one way or the other!!! Imana ihora ihoze!!!

0
bad good




 
by Unknown Posted 2 days 12 hr ago

Ntabwo wakwica Semadwinga w 'umunyamahoro ngo uzagire amahoro.Ocampo aramwifitiye.

0
bad good




 
:) :D ;) :p
:lol: :euh: :( :o
:colere2: o_O ^^ :-°
Email Adress :
Place your comment here:
Choose your avatar:
More Articles | >>View all news in this category
Umunyamabanga nshingwabikorwa w 'akarere ka gasabo mu maboko ya polisi, araregwa gusambanya umugore w 'abandi
 
Gen. bosco ntaganda araregwa ibindi byaha byo kwica abanyapolitiki bo muri cndp batavugaga rumwe nawe
 
Urubanza rw’umutanzaniya warindaga akanatekera osama bin laden rwatangiye
 
Barack obama na george clooney mu kibazo cya sudani
 
Usa: itegeko “don’t ask, don’t tell” rigiye gukurwaho mu gisirikare
 
Nyagatare: imvura yasenyeye abaturage mu murenge wa tabagwe
 
Afghanistan : indege yari itwaye imitwaro yaguye hafi y’umurwa mukuru kaboul
 
Abapolisi 90 b’abagore berekeje mu ntara ya darfour
 
Latest Videos in this group
video
Ubwo Raporo kuri Brodband yashyirwaga ahagaragara
video
Tony Blair asaba abashoramari kuyishora mu Rwanda...
video
Ikiganiro cya Perezida Kagame kuri Al Jazeera
video
Imirwano yararose hagati y'abagize Inama Nyobozi ya Nairobi
video
Ibirori byo kwizihiza intsinzi ya Paul Kagame kuri Stade Amohoro
video
Indorerezi za Coomonwealth zishimira imigendekere y'amatora mu R
video
Ibarura ry'Amajwi n'intsinzi ya Paul Kagame (AFP)
video
Demokarasi mu Rwanda? (Al Jazeera)
video
Amatora
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Huye tariki 30 Nyakanga
video
Ubwiyunge
video
Umukandida Kagame yiyamamariza i Muhanga tariki 24 Nyakanga 2010
video
Abategarugori muri Guverinoma
video
Umukandida Paul Kagame yiyamamariza i Karongi
video
CNN : Christiane Amanpour Interview Paul Kagame 19 march 2010
Copyright © 2009 - 2010 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved
Ibyerekeye iyubahirizwa ry’ubuzima bwite (Privacy policy) | Uburyo bw'imikoreshereze (Terms of use)
Our blog : http://blog.igihe.com