Mayor w’Akarere ka Ruhango arashinjwa kwirukana abakozi uko yishakiye
posted on Oct , 14 2010 at 10H 52min 15 sec viewed 3430 times
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Twagirumukiza Celestin Kuri uyu kabiri yahamagajwe ku biro by’Umuvunyi, aho yasabwaga gusobanura ibyo aregwa byo kwirukana abakozi bagera kuri bane nta mpamvu.
Nk’uko amakuru dukesha The New Times abivuga, ngo iryo hamagarwa rije nyuma y’amezi make ubwo abakozi b’Akarere Joseph Nsabimana, Theogene Munyarugendo, Sylvain Rurangwa na Aline Uwimana baregaga Meya wa Ruhango mur komisiyo ishinzwe abakozi ba leta, bavuga ko yabirukanye ku mirimo yabo mu buryo budasobanutse.
Ubwo Twagirumukiza yavuganaga n’umunyamakuru, yabanje guhakana ko atahamagawe ku biro by’Umuvunyi ariko nyuma aza kubyemera n’ubwo yoroheje ikibazo cyane.
Si ibyo gusa uyu muyobozi ashinjwa kuko ngo yanabohoje ikibanza cy’umuturage Kanuma Antoine aho Akarere kubatsemo inzu y’umukene batabanje kubyumvikanaho na nyir’ubwite. Kanuma ngo yakomeje asiragira ku Karere ngo bamurenganure bamubwira ko ubutaka butakiri ubwe ariko nyuma gato Umuvunyi abategeka ko bitarenze ukwezi kumwe baba barangije kumusubiza ubutaka bwe.
Gusa ubwo uyu muyobozi yabazwaga n’umunyamakuru kuri telefone ngo agire icyo avuga kubyo aregwa, yamusubije ko ntacyo yamubwira ko atari umuvugizi w’Umuvunyi Mukuru amubwira ko akwiriye kujya kubaza Umuvunyi. Hanyuma ngo nibwo yisubiyeho ahamagara ku biro bya The New Times aho yavuze ko guhamagarwa kwe ku Muvunyi ntaho guhuriye n’ibyo aregwa ahubwo ko yari agiye kugira ibyo asubiza bijyanye n’akazi.
N’ubwo amabaruwa yirukana ku kazi bariya bakozi yabagezeho tariki 7 Nyakanga 2010, Mayor
Twagirumukiza kuri telefone yagize ati: “Bariya bakozi ntibirukanywe ahubwo bakuwe ku mirimo yabo mu rwego rwa gahunda yo guhindura uko inzego zari zubatse mu buyobozi bw’ ibanze. Ariko birashoboka ko bakongera bagahabwa akazi”.
SHABA Erick Bill
|