Ku nshuro ya mbere mu mateka, Ghana yohereje Ambasaderi wayo mu Rwanda
posted on Oct , 14 2010 at 10H 16min 59 sec viewed 1904 times
Ku nshuro ya mbere mu mateka, igihugu cya Ghana cyemeje uzagihagararira nka ambasaderi mu Rwanda. Uwo akaba ari Kingsley Karimu wemejwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu cye kuri uyu wa kabiri.
Amakuru dukesha RNA aravuga ko ubwo John Evans Atta Mills, Umukuru w’igihugu cya Ghana yahaga inshingano Kingsley Karimu, yamubwiye ko agomba kuzashyira inyungu z’igihugu cye imbere y’izindi zose. Kingsley Karimu azakorera imirimo ye muri Kenya aho azaba ahanahagarariye igihugu cye mu bindi bihugu bitanu birimo Kenya, Eritrea, Tanzaniya, Uganda ndetse n’U Burundi.
N’ubwo Ghana ari igihugu cyo muri Afurika y’I Burengerazuba, ngo U Rwanda ntiruhagarariwe muri kariya karere ku rwego rwa za ambasade, ariko nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Rwanda Mushikiwabo Louise yabitangarije inteko Ishinga Amategeko mu kwezi kwa 5, ngo hagiye gushyirwaho Ambasade y’ U Rwanda mu gihugu cya Nigeriya.
Twabamenyesha ko ibyo bibaye mu gihe John Kufuor wahoze ari Perezida wa Ghana yitegura kuza mu Rwanda kuri uyu kane, aho biteganyijwe ko yitabira inama y’Ikigo gikora Ubushakashatsi n\'ibiganiro ku mahoro (IRDP) izaba kuwa gatanu.
SHABA Erick Bill
|