Ibitaro by’Umwami Faycal bigiye gutangira ibikorwa byo kubaga no guhererekanya impyiko ku nshuro ya mbere
posted on Oct , 14 2010 at 17H 54min 53 sec viewed 354 times
Nyuma yo gutangira icyiswe “Rwanda Uro-Nephrology Center” I Kigali ku bitaro by’umwami faycal, ubu ibi bitaro byiteguye gutangira ku nshuro ya mbere gukora ibikorwa byo gutera impyiko mu muntu uzikeneye (Kidney transplant).
Nk’uko The New Times ibitangaza ibi bitaro byiteguye gukora iki gikorwa ku nshuro ya mbere, mbere y’uko uyu mwaka urangira, nk’uko Dr. Ntarindwa Joseph yakomeje abitangaza agira ati “ twiyemeje no kuzakora ibindi birenze aho, turateganya gutanga impyiko ku bazikeneye, Imana idufashije ni mbere y’uko uyu mwaka urangira”.
Yongeyeho ku kugera ubu hari abarwayi bagera ku 10 batagerejeibikorwa byo gusukurirwa impyiko ndetse no guhabwa izindi ariko badafite uburyo bwo kujya kwivuriza hanze nko mu gihugu cy’Ubuhinde aho iki gikorwa gisaba amadorali 25.000.
Kuri ubu ibikorwa byo kwitegura bikaba bikomeje no gushaka ibikoresho ndetse no kongera abantu bakenewe no kubaha imyitozo ihagije ati “ twashoboyekubona abantu tuzajya dukorana mu mujyi wa London, ndetse na mufti w’u Rwanda Swalleh Habimana yaduhuje na Islamic Hand for Experts mu bitaro bya Guy” yatangaje kandi ko izi mpuguke zizabanza zikajya zikora ibi bikorwa ku buryo mu minsu iri imbere abaganga bo mu Rwanda nabo zazajya babikora.
Yongeyeho kandi ko Dr. Jeff Coughman uzobereye cyane muri ibi bikorwa yemeye kubafasha yivuye inyuma.
Kayonga J
|