Nigeria: Agatsiko ka kiyisilamu karifuza gusaba imbabazi
posted on Oct , 15 2010 at 07H 29min 10 sec viewed 14 times
Mu gace ka Maiduguri, mu gihugu cya Nigeria, agatsiko gateza umutekano mucye ka kiyisilamu, nyuma gato yo gutera gerereza abagororwa bagatoroka, ndetse na nyuma y'uko aka gatsiko kigambye kwica abaturage mu majyaruguru ya Nigeria; ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika AP, biratangaza ko gasaba imbabazi guverinoma n’abaturage b’icyo gihugu; abakagize bakaba ngo biteguye kurangiza ibikorwa byo guhohotera abaturage.
Ku wa gatatu, nibwo agatsiko kitwa Boko Haram; kasabye imbabazi kabicishije mu rurimi rw'igi Hausa, biciye kuri radio mpuzamahanga y'Abongereza BBC, ndetse no ku i radio Ijwi ry'Amerika (VOA).
Aka gatsiko katangaje ko nako kifuza ko kahabwa amahirwe nk'ayahawe undi mutwe uherereye muri Leta yo muri Nigeria, ikize kuri Petrol yitwa Delta.
Aka gatsiko ka Boko Haram karifuza kandi ko abarwanyi ba Boko Haram bafunzwe ko bafungurwa bakava muri gereza, ndetse barifuza guhabwa uburenganzira bwo gusenga no gukora imihango yo kwizera bakoraga mbere.
Boko Haram, bivuga "uburezi buturuka mu burengerazuba bw'isi, nta cyubahiro butanga”, ni mu rurimi rw'igi Hausa, aka gatsiko kagiye mu bwihisho mu mwaka wa 2009, mu kwezi kwa Nyakanga, nyuma y'uko habaye imidugararo igahitana abagera kuri 700, muri iki gihugu cya Nigeria.
Frank M.
|